Haruna Niyonzima yasezeye ruhago

Nyuma y’imyaka isaga 20 ahamagarwa mu kipe y’Igihugu, Amavubi, Niyonzima Haruna yatangaje ko yamaze gusezera ruhago nk’uwabigize umwuga.

Haruna mu kiganiro yagiranye na The New Times, yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga,  yemeza ko afatanyijwe na FERWAFA ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro.

Ati “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”

“Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”

Niyonzima yakiniye amakipe arimo Etincelles FC y’iwabo mu Karere ka Rubavu, APR FC, Rayon Sports, AS Kigali. Hanze y’u Rwanda, yaciye muri Tanzania muri Yanga SC na Simba SC ndetse akinira Al Ta’awon yo muri Libya.

Bimwe mu bihe bya Niyonzima Haruna muri ruhago.

Haruna yinjiye mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu 2006 nyuma yo guca mu ikipe z’abakiri bato zose.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yatangiye kugaragaza impano ye ubwo yari mu ishuri rya Collège Inyemeramihigo aho yabifatanyaga n’amasomo. Haruna yigaragarije abatoza batandukanye bituma yisanga muri Etincelles FC.

Impano ye ntiyatinze kugaragarira benshi, ndetse mu 2007 Rayon Sports ihita imukura mu Karere ka Rubavu, ajya gukomereza umupira mu Mujyi wa Kigali.

Muri uwo mwaka umutoza w’Ikipe y’Igihugu icyo gihe, Josip Kuže, witabye Imana mu 2013, yaramuhamagaye amuha amahirwe yo gutangira gukinira ikipe nkuru y’Amavubi.

Ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise yinjiza ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale. Kuva icyo gihe yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 kuko ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu byabo.

Umwanya mwiza (64) u Rwanda rwagize ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ni igihe Haruna yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu 2015.

Haruna afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mu kwezi gushize uyu mwaka, Haruna yatoranyijwe mu batoza batsinze amahugurwa yatanzwe n’abatoza ba Atlètico Madrid, bakaba bazajya kongera ubumenyi bwabo muri aka kazi muri Espagne binyuze mu mikoranire u Rwanda rufitanye n’iyo kipe.

Haruna Niyonzima yatangaje ko yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga
Haruna yari amaze imyaka isaga 20 ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu
Aho yakinaga hose, yambaraga nimero 8
Yakiniye amakipe arimo Yanga Africans yubashywe muri Tanzania
Yakiniye izirimo Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *