Ibihano bya Amerika kuri RDF bibogamiye ku ruhande rumwe – Guverinoma

U Rwanda ruvuga ko Congo itubahirije ibiri mu masezerano yasinyiwe i Washington DC hagati ya Perezida Donald Trump, Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zafatinye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na bamwe mu basirikare bakuru, bibogamiye ku ruhande rumwe, kandi byirengagiza ukuri guhari.

Ibi bihano America yatangaje kuri uyu wa Mbere ko yabifashe kubera uruhare RDF ifite mu gushyigikira umutwe wa AFC/M23 mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ivuga kuri ibi bihano ivuga ko bibabaje, kandi byafatiwe uruhande rumwe.

Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS byatangaje ko ibihano byafatiwe igisirikare cy’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru bacyo, bibogamiye ku ruhande rumwe.

U Rwanda ruvuga ko leta ya Congo ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bigenzurwa na AFC/M23, bishimangira ko yanze agahenge ko guhangarika intambara.

Itangazo rigira riti: “Ibihano byatangajwe uyu munsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibogamiye ku ruhande rumwe mu bari mu biganiro by’amahoro, kandi bigoreka n’ishusho nyayo y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibitero bya drones bikorwa n’uruhande rwa leta ya Congo mu buryo buhoraho kandi butarobanura, hamwe n’ibitero byo ku butaka, ngo ibyo bigamije kubangamira amasezerano y’agahenge bikozwe na leta ya Congo, kandi bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko “kurinda igihugu ari inshingano ikomeye ku Ngabo z’u Rwanda”.

U Rwanda rushinja Congo ko ikorana n’abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe yitwaje intwaro yokamwe n’ivanguramoko ishyigikiwe na Leta (Wazalendo), ndetse n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, urwana ku ruhande rwa Leta.

Nyamara Congo ngo mu masezerano ya Washington, yiyemeje guhagarika burundu inkunga iha FDLR n’indi mitwe ifatanyije na yo, ariko kugeza ubu nta ntambwe n’imwe yigeze iterwa muri iyo gahunda.

U Rwanda ruvuga ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu gihe Congo izakora ibyo yiyemeje na zo zizavaho.

Mu byo u Rwanda rushima ngo ni uko hariho isubukurwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, harimo gushyiraho Komite Ihuriweho n’inzego zitandukanye ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

U Rwanda rukavuga ko kugira ngo amasezerano yubahirizwe bisaba uburinganire n’ubutabera ku bo areba bose.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *