Imbabura zigezweho zisaga ibihumbi 14 zigiye gukwirakwizwa mu baturage, cyane cyane abo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro, muri gahunda y’umushinga wo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi byatangajwe n’Urugaga rw’Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ingufu zisubira mu Rwanda (EPD-Rwanda), mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare mu Karere ka Rutsiro.
Ni umuganda witabiriwe na Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, Depite Mvano Etienne, Germaine Mukabarisa, abayobozi b’Akarere n’abaturage b’Umurenge wa Ruhango.
Hasobanuwe ko izi mbabura ziri mu moko abiri: iz’ibyuma n’izikorwa hifashishijwe amatafari, zose zifite umwihariko wo guteka neza kuko zitarekura imyotsi kandi zigakoresha ibicanwa bitangiza.
Ngo ni mu gihe kuzikwirakwiza mu baturage bigamije gufasha ingo zisanzwe zikoresha amashyiga ya gakondo mu guteka, bikangiza ikirere n’ibidukikije, ndetse bamwe bakahandurira indwara ziterwa no guhumeka imyotsi.
Ndagijimana Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri EPD Rwanda, agaragaza ko izi mbabura zikoresha “pellets”, ibicanwa bikozwe mu bisigazwa by’ibiti cyangwa ibindi bimera.
Avuga ko zubatse mu buryo bwihariye, ku buryo ibicanwa byaka neza kandi bigatanga ubushyuhe bukwiriye, kandi ibyo kurya bigashya vuba mu buryo busukuye.
Ati: “Iyo dukoresheje imbabura zacu, umuturage abika amafaranga 225 Frw ku nshuro imwe, ugereranyije no gukoresha amakara.”
Avuga ko ari yo mpamvu batekereje gushyiraho ingamba zo gukwirakwiza izo mbabura mu baturage, mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda zo kubungabunga ikirere no kurengera ibidukikije.
Ndagijimana avuga ko bafite intumbero yo gutanga imbabura zisaga ibihumbi 14, ko kandi hashyizweho uburyo bwo kwishyura mu byiciro, ndetse hakaba n’uburyo bwa nkunganire.
Ati: “Igiciro cy’izi mbabura gihera ku mafaranga 40,000 Frw, ariko umuntu ashobora kwishyura 5,000 Frw buri cyumweru.”
Avuga ko, binyuze mu mushinga wa SFERE wibanda ku kwita ku mashyamba mu turere twa Rutsiro na Rubavu, izi mbabura zigezweho n’ibicanwa bidahumanya bizagezwa ku baturage benshi.

Benshi mu Banyarwanda kugeza ubu baracyakoresha uburyo bwa gakondo mu guteka ibiribwa. Ibi ngo bikaba biri mu bikomeje gutuma habaho itemwa ry’amashyamba n’iyangirizwa ryayo; ingaruka z’ibiza n’isuri ntizisibe kwigaragaza.
Kubwimana Ildephonse, wo mu Murenge wa Ruhango, ahamya ko ikoreshwa ry’izo mbabura rizaba igisubizo gikomeye ku bibazo by’ibiza bahoraga bahanganye na byo.
Ati: “Inaha iwacu usanga mu gihe cy’imvura ingaruka z’ibiza tudasiba guhura na zo, bitewe no gutema amashyamba. Izi mbabura rero nizitugeraho, tuzaba twigobotoye ibibazo byo kubura inkwi no kwicwa n’imyotsi.”
EPD Rwanda igaragaza ko gukora no gukwirakwiza izi mbabura byashyizwemo imbaraga, kuko hari n’inganda enye zikora ibicanwa bizwi nka ‘pellets’, ndetse n’urubyiruko rufashwa n’umushinga wa SFERE rukazigeza ku baturage.
U Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere ibijyanye n’ingufu zisubira, ndetse ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu zizaba zirenga 50% by’ingufu zose zikoreshwa.
Kugeza mu 2030, u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza kuri 38%, aho hazagabanuka toni miliyoni 7,5 za carbone, bikazagerwaho hifashishijwe ingufu zisubira.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
