Spiro Rwanda yahembye Muhoza Eric moto ya 2 nyuma kwitara neza

Kuri iki cyumweru ubwo Muhoza Eric yahabwaga urufunguzo nk'ikimenyetso cy'uko yatsindiye moto ya Spiro

Tour du Rwanda 2026: Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Team Amani yahembwe moto ya kabiri na Spiro Rwanda nk’Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi mu gace gasoza Tour du Rwanda 2026.

Ni agace kakinwe kuri icyi Cyumweru hasozwa irushanwa rya Tour du Rwanda ya 2026, yegukanwe n’Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team, wakoresheje amasaha 23 iminota umunani n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 977,8.

Yakurikiwe na Adamietz Johannes warushijwe iminota ibiri n’amasegonda umunani.

Umunyarwanda waje hafi ni Niyonkuru Samuel wabaye uwa 16 arushijwe iminota itanu n’amasegonda 51 n’uwa mbere.

Spiro Rwanda nk’umwe mu baterankunga b’irushanwa ubwo hakinwaga agace ka munani kazengurutse Kigali ku ntera y’ibilometero 83.8, Umunyarwanda Muhoza Eric ni we wahize abandi Banyarwanda muri ako gace aho yaje ku mwanya wa 7 arushwa amasegonda atatu na Mulueberhan Henok watwaye agace ka Kigali-Kigali.

Muhoza Eric ni moto ya kabiri ahembwe kuko iya mbere yayegukanye yitwaye neza mu gace kavaga i Rubavu kerekeza i Musanze.

Umudage Kretschy Moritz yegukanye Tour du Rwanda ya 2026

Uwahembwe moto ya Spiro izandikwa mu mazina ye hakoreshejwe ibyangombwa bye, ariko akazishyura ikiguzi cy’ibyo byangombwa.

Moto yahawe ishobora kwandikwa gusa mu mazina y’uwayitsindiye nta wundi muntu ishobora kubanza kwandikwaho.

Nyuma yo kumwandikwaho bwa mbere, uwatsinze abishatse yayigurisha undi muntu, ni uburenganzira bwe. Andi mabwiriza yose, harimo amafaranga yo guswapinga, ibikoresho bisimbura ibyangiritse, na serivisi, bizakurikiza amabwiriza asanzwe akoreshwa mu bindi bikorwa bya SPIRO.

Spiro Rwanda yari umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2026, aho yakoze ibikorwa birimo gutanga moto z’amashanyarazi zifashishijwe n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).

Yaganirije kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, inakora  ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.

Masengesho Vainqueur ukinira Benediction Banafrica Team ni we wegukanye moto ya kabiri yatanzwe na Spiro Rwanda
Muhoza Eric ni moto ya kabiri yatsindiye

Abakozi ba Spiro Rwanda batanga udupauro turiho ubutumwa bwo gutwara abantu mu buryo butangiza ikirere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *