Umuramyi Gad Rwizihirwa yibukije abizera kujya birengera Imana mu makuba – VIDEO

Umuramyi Gad Rwizihirwa

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Agati’ (Ubutabazi) yibutsa abizera kwirengera Imana mu gihe bari mu bihe bikomeye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, ku rubuga rwa YouTube, ku murongo (chanel) asanzwe anyuzaho ibihangano bye uri mu mazina ya Gad RM.

Gad Rwizihirwa wiyeguriye umurimo w’Imana avuga ko imvano yo gukora indirimbo Agati (ubutabazi), yaturutse ku nkuru ziri muri Bibiliya, ahavuga ishyanga ryakunze gutotezwa cyane ariko rifite isezerano rikomeye

Avuga ko gukoresha izina Agati akanabirimba agura agira ati “Nubwo isi itugize nk’agati ko mu nyanja…”

Yashakaga kuvuga umuntu cyangwa abantu baca mu bihe bikomeye ugansanga kandi ni abantu badafite imbaraga.

Ati “Indirimbo ifite umuzi mu nkuru ya Bibiliya y’urugendo rwo kuva mu bucakara, ariko na none irimo ishusho rusange y’ubuzima bw’abantu, abakristo ndetse n’abandi bose banyura mu ntambara z’urudaca”.

Akomeza agira ati ” Ariko nanone, mu nzozi havugwamo “ubutabazi”. Ibyo byerekana ko n’iyo umuntu yaba ameze nk’agati katagira aho gafata, hari igihe Imana imwibuka. Kuri njye, “Agati” ni ishusho y’intege nke z’umuntu; “Ubutabazi” ni igisubizo cy’Imana.”

Avuga ko abantu bakwiriye kumva iyi ndirimbo ikabakomeza ari abantu bari mu makuba, abibagiwe isezerano bahawe, ababoshywe n’ibigeragezo, inzitizi n’intege nke bananiwe kwikuramo kandi bagahora bibuka isezerano no kudacika intege.

Ati ” Ni ubutumwa bwo gukomera ku isezerano no kumvira Imana, kuko kumvira kwihutisha ubutabazi.”

Akomeza agira ati ” Umuziki ushobora kugarura amarangamutima y’umuntu wahungabanye, ukamushyira ku murongo mu gihe gito, ukamwongerera imbaraga no kongera kumwibutsa icyizere.”

Umuramyi Gad Rwizihirwa asanzwe afite indirimbo zirimo Genda na Humura.

Umuramyi Gad Rwizihirwa wiyeguriye umurimo w’Imana

Nyura hano urebe indirimbo ‘Agati’ (Ubutabazi) ya Gad Rwizihirwa:

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *