Man Martin agiye gutaramira mu Buyapani

Man Martin

Mani Martin ategerejwe mu bitaramo birenga bibiri bizabera mu Buyapani, ndetse akumvisha abakunzi be bazabyitabira album nshya yise ‘Rebirth’.

Ibi bitaramo bya Mani Martin byitezwe gutangirira ku ngoro y’amahoro ‘Peace museum’ ku wa 2 Werurwe 2026.

Ni mu gihe ku wa 3 Werurwe 2026 azataramana n’abanyeshuri bo muri Afurika mu gitaramo kizabera muri Kaminuza ya ‘Hiroshima Jogakuin’ azaba yanabanje gusura.

Mani Martin ahamya ko ibi bitaramo bigamije kumvisha abazabyitabira album ye nshya yise ‘Rebirth’ amaze igihe ari no kugerageza kumenyekanisha mu Rwanda.

Muri Kamena 2019 nibwo Mani Martin yaherukaga gutaramira mu Buyapani. Icyo gihe yari yagiye mu rugendo rwari rugamije gusakaza amahoro binyuze mu mu muziki.

Yitabiriye kandi igitaramo kiba buri mwaka cyiswe ‘Rwanda For Summer ‘cyo kwizihiza umuco nyarwanda.

Icyo gihe yasuye amashuri y’incuke kugera muri kaminuza, anasura urwibutso rwa Hiroshima ahatewe ibisasu bya kirimbuzi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ndetse aranahataramira.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *