TdRwanda2026: Uwiduhaye yahembwe nk’umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire

Umunya-Israel Einhorn Itamar yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2026, Uwiduhaye Mike, ukinira Benediction Cycling Club, wayoboye isiganwa igihe kinini, ahembwa na Ingufu Gin Ltd.

Tour du Rwanda 2026, kuri uyu wa Gatanu, hakinwe agace ka gatandatu aho abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Rubavu berekeza mu Mujyi wa Musanze, ku ntera y’ibilometero 84,1.

Uwiduhaye yatangiye kwirukansa abo bari bahatanye isiganwa rigeze ku kilometero cya gatatu, baza kumufata; ariko yongera kwisubiza uwo mwanya ageze kuri Km ya 40.

Ni umunsi isiganwa ryagendaga ku muvuduko uri hejuru, kuko peloton yirindaga kongera gukora ikosa nk’iryabaye i Karongi–Rubavu, ryo gutuma breakaway igira icyizere ndetse ikagerayo.

Umunya-Brazil Rossi Ronaldo El Fenomeno yamufashe bajyana ari babiri, ariko aza kumusiga bageze kuri Km ya 62.

Umunya-Israel Einhorn Itamar wa NSN Development Team ni we wegukanye agace ka Rubavu-Musanze, akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 59.

Uwa kabiri yabaye Tarling Luke Finaly, na we wa NSN Development Team, akurikirwa na Munoz Gabina Hodei wa Soudal Quick-Step Devo Team, aho bose bakoresheje ibihe bingana.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise waje ku mwanya wa 15 akaba akinira Benediction Banafrica Team aho yakoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere.

Kretschy Moritz ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba ari ku mwanya wa 16 aho asigwa n’uwa mbere iminota ine n’amasegonda 59.

Tour du Rwanda 2026 izakomeza ku munsi w’ejo hakinwa Agace ka Karindwi aho abakinnyi bazahaguruka i Musanze berekeze kuri Kigali Pele Stadium banyuze i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 147,2.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *