Umunyarwanda Muhoza Eric witwaye neza mu gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 yahembwe moto yatanzwe na Spiro Rwanda umwe mu baterankunga b’iri rushanwa muri uyu mwaka.
Muhoza Eric yaje ku mwanya wa 8 ubwo abasiganwa bavaga i Rubavu berekeza i Musanze ku ntera ya Km 84.
Aka gace katwawe n’Umunya-Israel, Einhorn Itamar (NSN Development Team) akoresheje amasaha 2 n’amasegonda 59.
Uretse Muhoza Eric wa Team Amani wabaye uwa 8 undi Munyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wa Benediction Banafrica Team wabaye uwa 10.
Spiro Rwanda ivuga ko uwahembwe moto izandikwa mu mazina ye hakoreshejwe ibyangombwa bye, ariko akazishyura ikiguzi cy’ibyo byangombwa.
Moto yahawe ishobora kwandikwa gusa mu mazina y’uwayitsindiye nta wundi muntu ishobora kubanza kwandikwaho.
Nyuma yo kumwandikwaho bwa mbere, uwatsinze abishatse yayigurisha undi muntu, ni uburenganzira bwe. Andi mabwiriza yose, harimo amafaranga yo guswapinga, ibikoresho bisimbura ibyangiritse, na serivisi, bizakurikiza amabwiriza asanzwe akoreshwa mu bindi bikorwa bya SPIRO.
Spiro Rwanda muri iri siganwa rya Tour du Rwanda 2026 ibereye umuterankunga, ikomeje gutanga moto z’amashanyarazi zifashishwa n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, no kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).
Iganiriza kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, ikanakora ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.
Tour du Rwanda 2026 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Agace ka Karindwi aho abasiganwa bazakoresha umuhanda wa Musanze – Kigali ku ntera y’ibilometero 147,2.


UMUSEKE.RW
