Abatarabigize umwuga mu gusiganwa ku magare bishimiye “Rubavu Social Ride” basabwa kongera imyitozo no gushishikariza abandi kwitabira siporo yo kunyonga igare, kuko bigabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye.
Babisabwe kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gashyantare 2026, ubwo bitabiraga igikorwa cyiswe “Rubavu Social Ride”, cyabanjirije isiganwa rya Tour du Rwanda 2026, agace ka gatanu.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’abarimo abayobozi b’Akarere ka Rubavu barangajwe imbere na Mayor Mulindwa Prosper, umuyobozi w’uruganda Ingufu Gin, Ntihanabose Samuel, Ndimbati, Senderi Hit n’abandi.
Muri iri siganwa ryazengurutse umujyi wa Gisenyi, hatangiwemo ubutumwa busaba Abanyarwanda kwitabira siporo y’amagare, uba n’umwanya wo kuganira n’abashoramari batandukanye.
Hitimana Aboubakar uri mu basiganwe yagize ati: “Ni inyungu nyinshi gusiganwa nk’abatarabigize umwuga, tunashishikariza abato n’abakuze kugira urukundo rw’igare.”
Umuhanzi Senderi Hit yavuze ko iyi siporo irenze kunyonga igare, ahubwo ari uburyo bwiza bwo guhuza abantu no kwereka amahanga aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Ati: “Ni ikimenyetso cyerekana ko mu Rwanda hari amahoro, umutekano no kugaragaza ibyiza igihugu kimaze kugeraho.”
Samuel Ntihanabayo, umuyobozi w’uruganda Ingufu Gin Ltd rumaze kumenyerwa mu gutera inkunga Tour du Rwanda, uri mu basiganwa batarabigize umwuga, yagaragaje ko buri muntu wese agomba kugira siporo umuco.
Ati: “Ni ugushimira Leta y’Ubwumwe y’u Rwanda, cyane cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wacu, kuko akunda Abanyarwanda agashaka ko bose bakora siporo, kuko siporo ni ubuzima.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deo Nzabonimpa, yashimangiye akamaro iri siganwa rifitiye Akarere n’Abaturage muri rusange.
Ati: “Bivuze igihango abaturage b’Akarere ka Rubavu bafitanye na Tour du Rwanda, igihango cy’urukundo n’igihango cy’intsinzi.”
Yavuze ko gutegura isiganwa ry’abatarabigize umwuga baturutse hirya no hino mu gihugu no ku isi muri rusange, bisigira Akarere amafaranga ndetse bikagera no ku muturage wo hasi.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
