Kugaba ibitero ni amahitamo mabi ku butegetsi bw’i Kinshasa – AFC/M23

AFC/M23 ishinja leta ya Congo guhitamo intambara mu gihe i Doha yasinye amasezerano yo kuyihagarika (Photo Internet)

Igitero cya drone kigabwe n’ingabo za Congo cyahitanye uwari Umuvugizi wa AFC/M23, Lt.Col Willy Ngoma cyahinduye imiterere y’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Ubutumwa Alliance Fleuve Congo yatanze ishinja leta ya Congo guhitamo intambara aho gushyira imbere amahoro.

Inyandiko yiswe “Gukandagira Agahenge k’imirwano: Kugambanira amahoro”, yanyujijwe ku rukuta rwa X, rw’iryo huriro Alliance Fleuve Congo.

AFC/M23 ishinja leta ya Congo kurenga inkombe, igakandagira agahenge k’imirwano no gushyira mu bibazo inzira y’amahoro buri muturage wa Congo yari ategereje.

Muri iyo nyandiko hari aho bagize bati “Buri gitero kigabwe mu kwica ibyo biyemeje ni ni ukuva mu masezerano. Buri gitero cy’indege gishyira kure inzira yo gukemura ibibazo mu nzira ya politiki. Gufata ahandi hantu mu ngufu za gisirikare bisenya icyizere cyari cyorohereye.”

AFC/M23 ivuga ko amasezerano yasinywe i Doha atari inyandiko zisanzwe za dipolomasi, ahubwo harimo kwiyemeza no kugarura icyizere, hakabaho gusezeranya Abanye-Congo n’Umuryango Mpuzamahanga.

Iryo sezerano ngo ryahungabanyijwe no guhitamo gukoresha uburemere bw’intwaro.

AFC/M23 iti “Guhitamo ibitero, ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo inzira mbi: inzira yo kugaba ibitero simusiga kuri Alliance Fleuve Congo / Mouvement du 23 Mars (AFC/M23).”

Iyo nyandiko ivuga ko ibyo Congo irimo gukora ari ukubona ko “kutarwana ari intege nke”.

AFC/M23 ivuga ko igishyigikiye iyubahirizwa ry’agahenge k’imirwano, no kubahiriza inshingano buri wese yiyemeje mu masezerano yasinyiwe i Doha.

Igitero cya drone cyahitanye Lt.Col Willy Ngoma cyakurikiwe n’intambara ikaze

Nubwo ubutumwa bw’igisiirkare cya Congo, FARDC butamaze umwanya ku rukuta rwa X, icyo gisirikare kigambye ko igitero cyakozwe neza cyishe Lt.Col Willy Ngoma.

Uruhande rwa AFC/M23 ntabwo mu buryo bweruye ruremeza urupfu rwa Willy Ngoma, cyakora mu butumwa butandukanye abayobozi b’iri huriro bagiye bagaragaza ko igitero cya drone cyishe abantu babo.

Mu butumwa budatomora ku bijyanye n’urupfu rw’Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, Umuhuzabikorwa Wungirije w’iri Huriro, akaba na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko “Urugamba rw’impinduramatwara igihe cyose rugira intwari zimena amaraso zikitangira kubohora Igihugu.”

Ni ubutumwa Bertrand Bisimwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare, 2026 nyuma y’umunsi umwe havuzwe urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma.

Bertrand Bisimwa yagize ati “Impinduramatwara igerwaho n’intwari, igihe cyose zitanga ubuzima bwazo zitizigama kugira ngo zibohore Igihugu, ziharanira ahazaza heza habereye abazabakomokaho, umusingi wa Leta irinda abaturage bayo nta vangura.”

Ibiro Ntara Makuru, Reuters bivuga ko kiriya gitero cyaguyemo abantu 9, barimo Lt.Col Willy Ngoma bikavuga ko amakuru yemejwe n’abantu bo muri AFC/M23 batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, ndetse na bamwe mu ngabo za leta ya Congo.

UMUSEKE mu makuru yizewe dufite yemeza ko Lt.Col Willy Ngoma yapfuye muri kiriya gitero.

Tumwe mu duce ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo zari zafashe muri Masisi, muri Kivu ya Ruguru twongeye gusubira mu maboko ya AFC/M23 turimo ahitwa Kasenyi, Katobotobo na Luke.

Imirwano ikomeye irimo kubera ahitwa Kasinga, ndetse na Mahanga nk’uko byemezwa na bamwe mu bakurikirana ibibera muri Congo.

Nyuma yo gufata uduce muri Masisi, abarwanyi ba AFC/M23 bakoranye inama n’abaturage bababwira ko mu gihe gito bazasubira mu mitungo yabo kandi ko batazongera guhunga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *