Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko abakiriwe barimo 19 bakomoka muri Eritrea, 143 bo muri Sudani, umwe wo muri Ethiopia n’undi wo muri Sudani y’Epfo.
Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU, igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi zahuye n’akaga muri Libya, ubwo zahageraga zishaka kujya i Burayi, ariko zigafatwa bugatwe zigatangira gucuruzwa bucakara.
Kuva mu 2019, hamaze kwakirwa abagera ku 2760; muri bo abarenga 2500 babonye ibindi bihugu bibakira byuganjemo ibyo ku mugabane w’i Burayi na Amerika.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
