Tour du Rwanda2026: Umubiligi yegukanye agace ka kane

Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team

Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026, ka Karongi – Rubavu kakinwe ku ntera y’ibilometero 127,2, yakoresheje amasaha atatu, iminota itanu n’amasegonda 55.

Spiro Rwanda ni umweuterankunga w’iyi Tour du Rwanda 2026.

Agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026, abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Karongi berekeza i Rubavu, ku ntera y’ibilometero 127,2.

Ni ku nshuro ya gatatu aka gace kari gakinwe muri Tour du Rwanda nyuma y’utwakinwe mu 2018 na 2024.

Mu mwaka wa 2018, aka gace kareshyaga na Km 95 kegukanwe na Hellmann Julian wakiniraga Embrace The World mu gihe mu mwaka wa 2024 katwawe na Lecerf Junior wa Soudal Quick-Step Devo Team, kakinwe ku ntera y’ibilometero 93.

Abakinnyi 77 bakinnye aka gace babanje gukora urugendo rw’ikilometero 1.9 ruva mu Mujyi wa Karongi rwagati mbere yo kugera hafi yo mu Bupfune aho batangiye kubarirwa ibihe, bafata imihanda ya Rubengera, Rutsiro, Gisiza, Kivumu, Pfunda na Rugerero.

Ku bilometero bitanu gusa, abakinnyi 19 bahise bacomoka mu gikundi, batangira kwitegura kujya gushaka amanota yo mu muhanda.

Aba barimo Merhawi Kudus ukinira Eritrea, Byukusenge Patrick ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manizabayo Eric wa Benediction Banafrica Team n’abandi bakinnyi ba NSN Development Team.

Aba bakinnyi baje kugera ku kilometero cya 18 bashyizemo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 20.

Ku kilometero cya 40, aba bakinnyi 19 baje gusiga abandi babiri maze bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 30 ku gikundi cyari kibakurikiye.

Ku kilometero cya 50, Abanyarwanda babiri, Manizabayo Eric Karadiyo na Byukusenge Patrick bafashe icyemezo cyo gucomoka muri ba bandi 17 bari kumwe bagenda bonyine.

Basize ababakurikiye ho amasegonda 15 mu gihe igikundi cyo bagisize iminota itatu n’amasegonda 30.

Ntibyatinze kuko ku kilometero cya 54 bafashwe batangira kungendana n’abandi mu gikundi cyarimo abasiganwa 16.

Ku kilometero cya 56 Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yongeye gucomoka muri bagenzi be, abasiga amasegonda 10.

Ubwo hari hamaze gukinwa ibilometero 82 abakinnyi 16 ni bo bayoboye mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Rubavu, aho bagombaga gusoreza.

Muri iyi Tour du Rwanda 2026, Spiro Rwanda, ikigo cy’indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles), ni umwe mu baterankunga b’isiganwa ry’amagare riri mu ya mbere akomeye muri Afurika.

Nugira ikindi ukeneye kubaza wahamagara iyo nomero

Ku kilometero cya 95, abakinnyi 16 batambutse ku murongo wo gusorezwaho mu Karere ka Rubavu.

Bahise batangira kuzenguruka aho banyura kuri Brasserie, bazamuka Pfunda mbere yo kongera kumanuka mu Mujyi wa Rubavu berekeza imbere y’Isoko rya Rubavu, aho basoreje.

Ubwo bari bageze mu bilometero 5 bya nyuma, Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team n’Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team bari imbere basize Cuylits Mauro wa Lotto Groupe Wanty, ubakurikiye ho amasegonda 50 mu gihe itsinda rya gatatu barirushaga umunota umwe n’amasegonda 40.

Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team niwe waje gusiga abandi, agera ku murongo wo gusoza akoresheje amasaha atatu, iminota 5 n’amasegonda 55 ku ntera y’ibilometero 127,2.

Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team, ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo.

Ni umukinnyi wa kane ufashe uyu mwambaro mu minsi ine.

Tour du Rwanda izakomeza kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare, 2026, abasiganwa bazenguruka Umujyi wa Rubavu ku ntera ya Km 82.

Spiro Rwanda muri iri siganwa ibereye umuterankunga ikomeje gutanga moto z’amashanyarazi zifashishwa n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, no kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).

Iyi sosiyete iganiriza kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, ikanakora ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.

Ukeneye amakuru yandi kuri Spiro Rwanda wahamagara tel: (+250) 783 323 024.

mu mitaka yanditseho Spiro baryohewe no kureba isiganwa ry’amagare
Abakobwa beza n’abasore bakora muri Spiro Rwanda babukereye
Baba bakora utuntu dutandukanye two gushimisha abareba Tour du Rwanda, bakanavuga ubutumwa bwo gutwara abantu mu buryo butangiza ibidukikije
UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *