Kamayirese yamaganye Bad Rama winjiye mu barwanya u Rwanda

Kamayirese Jean d’Amour, Perezida w'Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda (RLA)

Nyuma yo kuyoboka inzira y’abarwanya Igihugu cy’u Rwanda, Mupenda Ramadhan, wamamaye nka Bad Rama, akomeje kwamaganirwa kure n’abantu batandukanye, barimo na Kamayirese Jean d’Amour, ukunze gushyigikira abahanzi.

Mu minsi yashize, Bad Rama, washoye imari mu muziki nyarwanda agahomba, yigaragaje ku mugaragaro nk’umwe mu barwanya ibyiza u Rwanda rwagezeho na Perezida Paul Kagame.

Uyu mugabo, wakunze kuvuga ko kunywa urumogi nta kibazo kirimo, yeruye ashyira ku mugaragaro ko yatamitswe n’abarwanya u Rwanda, ari nako ashaka koshya urubyiruko.

Kamayirese Jean d’Amour, Perezida w’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda (RLA), avuga ko imvugo za Bad Rama zibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda kandi zikibasira Perezida na FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko amagambo ya Bad Rama yuzuyemo ubuhezanguni, ndetse agaragaza no kubahuka abayobozi b’Igihugu.

Yagize ati: “Wowe Bad Rama, ujye ukina n’umuryango wawe cyangwa abandi bagenzi bawe musangira itabi ry’urumogi, ariko Umukuru w’Igihugu n’umuryango wacu ntibanyeganyezwa.”

Yibukije Bad Rama ko baziranye cyane kuko babanye, amusaba kwigaya kuko biteye isoni kwitura inabi uwakugiriye neza.

Ati: “Ibyo urimo kwiratana byose ubikesha imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa wacu twese Abanyarwanda dukunda, Paul Kagame.”

Ku muyoboro wa YouTube witwa DAMK TV, Kamayirese yakomeje agaragaza ko atazihanganira indi mvugo y’amacakubiri, anasaba Bad Rama kwisubiraho no gusaba imbabazi Abanyarwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse kubwira Bad Rama ko ibyo yakoze atari inzira iboneye yo kumuhesha ibyangombwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ati: “Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana, na Leta ikazakuduhera isomo.”

Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi amagambo y’ibinyoma, ahubwo bagakomeza imihigo n’ibikorwa bibateza imbere ndetse n’igihugu cyabo.

Bad Rama, watangiye inzira idakwiriye umunyarwanda wa nyakuri uzi aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n’aho rwifuza kugera, akomeje kunengwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abo mu muryango we.

Bad Rama yinjiye mu migambi y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *