Ruhango: Batangiye kwimura imibiri iruhukiye mu mva ngo ijyanwe mu rwibutso

Perezida wungirije wa IBUKA mu Karere ka Ruhango avuga ko iki gikorwa gikomeje

Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yatangiye igikorwa cyo kwimura imibiri yari mu mva rusange ikayijyana mu Rwibutso rw’Akarere.

Iki gikorwa cyo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, cyabereye mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango.

Perezida wungirije wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne yabwiye UMUSEKE ko hari imva rusange zari zishyinguyemo imibiri hirya no hino mu Mirenge itandukanye basanga ari ngombwa ko yimurirwa mu Rwibutso rw’Akarere.

Mukaruberwa avuga ko hari iyo bamaze gukura mu mva rusange yo mu Kagari ka Gitisi, akavuga ko iki gikorwa gikomeje.

Ati: ”Twifuza ko imibiri yose ishyinguye mu mva rusange yimurirwa mu Rwibutso rw’Akarere kandi turacyashakisha.”

Mukaruberwa avuga ko nta mubare w’imibiri ishyinguye mu mva rusange bari bamenya kuko Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye bamwe bashyingurwa muri izo mva rusange.

Yongeyeho ati: ”Gahunda ya Leta ni uko twimura imibiri ikajyanwa mu Rwibutso rw’Akarere, kandi ni cyo cyifuzo cy’imiryango y’abarokotse Jenoside.”

Yavuze ko nta gihe kizwi bashyizeho cyo kuba barangije gukura imibiri muri izo mva, kubera ko uko amakuru azagenda aboneka y’aho imibiri iri bazayihakura bakayizana mu Rwibutso rw’Akarere kuko rwarangije gutunganywa.

Mu minsi ishize, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwimuye imibiri isaga 2000 yari ishyinguye mu mva rusange mu Murenge wa Byimana n’uwa Mbuye ijyanwa mu Rwibutso rw’Akarere.

Igikorwa cyo kwimura imibiri mu mva rusange cyatangiye
Iki gikorwa cyo kwimura imibiri cyahereye mu Kagari ka Gitisi Umurenge wa Bweramana
Umubare w’imibiri bateganya kwimura ntabwo uzwi hakomeje gushakisha

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *