Minisitiri w’ Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko nta muntu ukwiriye kuvuga Ururimi rw’Ikinyarwanda nabi kandi ari Umunyarwanda kuko ari ururimi rubumbatiye ubuzima n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire muri 2026.
Muri uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 23, ku nsanganyamatsiko igira iti: “𝘋𝘶𝘬𝘰𝘳𝘦𝘴𝘩𝘦, 𝘵𝘶𝘯𝘰𝘻𝘦 𝘐𝘬𝘪𝘯𝘺𝘢𝘳𝘸𝘢𝘯𝘥𝘢 𝘩𝘰𝘴𝘦”.
Ni umunsi wizihijwe, Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire rw’Abanyarwanda kidakoreshwa neza uko bikwiye, dore ko isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda 2025, ryerekanye ko Abanyarwanda bangana na 70.6% bahamya ko Ikinyarwanda kidakoreshwa neza muri iki gihe, haba mu myandikire cyangwa mu mivugire.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yagaragaje ko abenshi mu bakoresha uru rurimi nabi abari kwijanisha ryo hejuru bavuga ko ntacyo bitwaye.
Ati “Hari imyumvire iba mu baba mu myidagaduro, tuvuge abantu b’ibyamamare, abantu bakurikirwa cyane bafite imyumvire y’uko Ikinyarwanda ari ururimi udashobora guhangamo igihangano ngo kize kiryoshye.”
Akomeza agira ati “ Iyo myumvire ntabwo ariyo. Ubuhanga bw’umuhanzi bugaragarira mu gihangano yakoze ntabwo bugaragarira mu kuvanga ururimi. Ubuhanga bugaragarira mu buryo umuntu yakoresheje ururimi mu mwanya warwo.”
Minisitiri w’ Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ubu hateye imigirire itariyo yo kumva ko Ikinyarwanda ari ururimi rw’abasheshakanguhe.
Ati “Ikinyarwanda ni ururimi rw’ubuzima bwacu bwa buri munsi… Ururimi rwacu ruduhuje rubumbatiye n’ubumwe bw’abanyarwanda, kururinda ni kimwe no kurinda ibindi bishyitsi by’ubumwe bw’abanyarwanda. Kurinda Ikinyarwanda bijye mu byo duharanira nk’Abanyarwanda.”
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, Inteko y’umuco yahembye abahize abandi mu marushanwa yiswe ‘Umunota w’Ikinyarwanda’, yari agamije gukundisha, kurengera no guteza imbere imikoreshereze iboneye y’Ikinyarwanda.
Murekatete Claudine niwe wahize abandi ahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Uwa kabiri yabaye Twagiramungu Charles ahembwa ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Eric uzwi nka Dr. Nsabii aba uwa gatatu ahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
