Abafite ubumuga ibihumbi 34 ntibagira indangamuntu, abana ibihumbi 17 ntibiga

Hari abana bafite ubumuga batajyanwa ku mashuri

Kimwe mu bibazo bikibangamiye uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ku bafite ubumuga ni aho usanga batagira ibyangombwa cyangwa ngo bajye ku mashuri kandi ari abana, nk’uko Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), igaragaza ko ihangayikishijwe no gukemura ibibazo bikibangamiye abafite ubumuga birimo abarenga ibihumbi 34 batagira indangamuntu cyangwa bakaba batanditse mu irangamimerere ndetse n’abana bafite ubumuga barenga ibihumbi 17 batiga.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, rigaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko nibura 1,8 % by’abana bose, ni ukuvuga abagera ku 77.479, bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose.

Ubumuga bwagaragaye cyane ni ubufitanye isano no kubona 29.409, n’ibibazo byo kuvuga 17.852,

Bwagaragaje ko kandi mu bana bafite ubumuga, nibura 64,2% aribo biga, ibigaragaza ko hakiri inzitizi ku burezi bw’abana bafite ubumuga.

Umwe mu babyeyi waganiriye na UMUSEKE yavuze ko afite umwana ufite ubumuga bw’ingingo ko kandi atamujyanye ku ishuri ndetse nta n’ibyangombwa agira.

Ati “Ntabwo nari bubone umwanya wo kujya mubyukana tujya ku mashuri ngo mbone n’uwo gushaka ibimutunga. Nubwo afite akagare ariko bisaba umuntu wamusunika.”

Undi we ufite ubumuga yavuze ko ubwo babaga bahamagariye abantu kujya kwifotoza iby’indangamuntu atabonaga uko agerayo kuko habaga ari kure, ibyamusunikiye kubaho atabaruye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko amakuru y’agateganyo bafite yavuye mu bushakashatsi bakoze yerekanye ko ubu babarura abana 17.302 batiga.

Ndayisaba Emmanuel yavuze ko zimwe mu mpamvu babonye zituma abana batajya mu mashuri harimo imyumvire y’ababarera bumva ko umwana ufite ubumuga adakwiriye kujya ku ishuri.

Ati “ Ni ababa batarumva neza ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi kandi agomba guhabwa uburezi. Iya kabiri ni uko amashuri dufite yihariye [atanga uburezi bwihariye ku bafite ubumuga] akiri make kandi yose akaba ari amashuri yigenga bityo igiciro cyayo kikakaba kikiri hejuru ku buryo ababyeyi batakigondera.”

Yavuze ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Uburenzi bw’Ibanze (REB) kugira ngo abo bana bajyanwe ku mashuri.

NCPD ivuga ko kandi muri ubwo bushakashatsi yakoze yasanze abantu bafite ubumuga 34.800 bari hejuru y’imyaka 18 nta ndangamuntu bagira ndetse nta hantu banditse mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda, ko kandi nabyo biterwa n’imyimvire y’abantu bumva ko ufite ubumuga ntacyo amaze.

Ati “Ahanini byatewe n’imyumvire y’ababyeyi bumvaga ko umwana uvutse afite ubumuga ntacyo azamara ntibirirwe bajya no kumwandikisha kuko wasangaga banabahisha. Uwo mwana na we yarakuraga ntamenye ko afite uburenganzira bwo kwiyandikisha, ahubwo akigumira aho yumva ko atari umuntu nk’abandi.”

Akomeza agira ati “Gusa icyo turi gukorana na NIDA kugira ngo abo bantu bandikwe ndetse bamwe batangiye gufotorwa ku buryo biri no mu byo tuzakoraho muri iki cyumweru.”

U Rwanda rwatangiye icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga, cyatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2025, kikazasozwa ku wa 3 Ukuboza 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire Umuryango udaheza Abantu bafite Ubumuga – Duteze Imibereho myiza”.

Mu myaka ya vuba, Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake mu kwimakaza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

Ibi byagaragaye binyuze mu gushyiraho amategeko, amateka, na politiki zihariye zigamije kurengera abantu bafite ubumuga, ibintu byagize uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda ndetse n’inzego za Leta.

Ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwasinye Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Abafite Ubumuga (CRPD) ku itariki ya 15 Ukuboza 2008, ruyemeza mu buryo bwemewe n’amategeko(ratification).

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *