Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gatore habereye impanuka y’ikamyo yahitanye ubuzima bw’umuntu.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, ahagana saa 1h30 z’igicuku tariki ya 23 Gashyantare, 2026.
Yabereye mu murenge wa Gatore, mu Kagari ka Cyunuzi, umudugudu wa Cyunuzi, mu gihe gishize hakunze kujya habera impanuka z’amakamyo ndetse zigahitana ubuzima bw’abantu.
Iyi mpanuka ikomeye yahitanye umushoferi wari utwaye iriya modoka.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye UMUSEKE ko iriya modoka yakataga ikorosi birayinanira birangira umushoferi ayirengeje umuhanda, ariko ku bw’amahirwe make arapfa.
Yavuze ko uriya mushoferi wapfuye ari Umunyarwanda.
Ati “Bishobora guterwa n’umunaniro kuko yari asanzwe ahamenyereye. Kugira ngo imodoka irenge umuhanda hashobora kubamo umuvuduko, umunaniro cyangwa yasinziriye kimwe muri ibyo.”
SP Kayigi yakomeje agira ati “Ni byo tubwira abashoferi ngo mwirinde gutwara munaniwe, mujye mufata umwanya muruhuke, mwirinde gutwrira ku muvuduko ziriya ni imodoka nini.
Ushobora kuyikata bikanga, cyangwa ukavuga ngo umuhanda nta modaka zirimo ukihuta, imodoka wayikata bikanga ikarenga umuhanda kuriya.
Ikindi ni ukwibutsa ba nyiri imodoka, abashoferi bagaragaza ko bakorera ku gitutu cya ba nyiri imodoka, akanga kuvuga ko ananiwe cyangwa ibibazo afite ngo adatakaza akazi. Ibyiza ni ukubaganirirza bakajya bamenya ibibazo bafite kugira ngo babashe gutwara bameze neza, bumva batekanye kandi babashe gukomeza gucunga neza wa mutungo. Kubyirengagiza ni byo bishyira mu kaga ubuzima bw’umushoferi kandi n’imitungo yabo n’ibikorwa remezo bikajyenda byangirika bitewe n’uko hari uburyo abantu bari kubana ariko batari kumwe neza.”
Umushoferi wari utwaye iriya modoka yari wenyine mu mudoka, na byo SP Kayigi avuga ko abashoferi bagiye babigaragaza nk’ikibazo, kubera ko ba nyiri imodoka nubwo bavuga ngo umuntu umwe ni we ukora akazi, iyo adafite umuntu bari kuvugana na byo byaba intandaro yo kuba yasinzira, cyangwa n’indwara yamufata agakomeza kugenda ahatiriza kuko nta we bari kumwe abwira, ugasanga byateza impanuka nk’iiriya.


UMUSEKE.RW

Ahubwo bazace faw ntizizongere kwinjira mu gihugu izihari zirahagije kd zimaze kutumaraho abantu, iteka impanuka yikamyo uzasanga ariyo mubwoko bwa faw