Bamwe mu batuye mu Midugudu itandukanye ya Komini Minembwe bavuga ko indege zo mu bwoko bwa ‘Drônes’ zikomeje kwica abasivili bahatuye mu gihe leta ya Congo yatangaje ko yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço.
Abavuganye na UMUSEKE bavuga ko umunsi bari biteze ko agahenge ko guharika intambara kari kubahirizwa kuva tariki 18 Gashyantare, 2026 aribwo bahise baraswa n’indege zitagira abapilote “drones”.
Umwe yagize ati: ”Abatuye hakurya y’umugezi wa Rwiko, ndetse no hakuno yawo barashwe n’izo ndege, abandi baraswa n’amasasu y’imbunda zikomeye barapfa.”
Undi muturage utuye muri Santeri ya Minembwe, yabwiye UMUSEKE ko ingabo za FARDC, FDNB, WAZALENDO na FDLR zarashe ku batuye mu muhana wa Rubemba, Gakenke, Karongi, Kalingi ndetse na Bidegu. Abacitse ku icumu bahungiye hakurya y’umugezi witwa Minembwe.
Ati: ”Kuva aho bita kuri Point Zéro ugana muri iyo mihana nta muturage uhasigaye, kuko niho harimo kubera imirwano ikomeye.”
Akavuga ko bafite amakuru ko izo ngabo za Congo n’iz’u Burundi, n’abandi bakorana hashobora kuba hivanzemo n’abasirikare bo muri Tanzania.
Yongeyeho ati: ”Mbere y’uko ibi bitero bya FARDC bigabwa ku baturage, amasoko yari yatangiye kurema iby’ibanze abaturage bakenera byabonetse.”
Uyu muturage akavuga ko byongeye gusubira irudubi kuko abaremaga ayo masoko bavuye kure batinya ingaruka y’intambara.
UMUSEKE wagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa MRDP Twirwaneho ntibyakunda.
Gusa hari amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga buri ruhande rwigamba ko rugenzura agace ka Point Zéro, ayaherukaga yari aya Twirwaneho.
Gusa ku bazi ibyo bice babona ko Point Zéro yaba itakiri mu maboko ya MRDP Twirwaneho, bitewe n’uko abaturage bari bahatuye bahavuye bagahunga.
Hari n’abavuga ko MRDP Twirwaneho iheruka kurasa abasirikare ba FARDC, FDNB n’intumwa Perezida Felix Tchisekedi yari yohereje kuri Point Zéro, n’ububiko bw’ibikoresho hapfa abatari bake.
Bakavuga ko igitero simusiga Twirwaneho n’abasirkare ba M23 bagabye ku wa Gtanu w’icyumweru gishize cyatumye imbunda ziremereye izo ngabo zakoreshaga mu kurasa abaturage ziceceka, ubu bakaba babangamiwe n’indege za drônes zibamishaho amasasu.
Umwe mu bakurikirana ibibera muri Kivu y’Amajyepfo, yabwiye UMUSEKE ko Twirwaneho yagabweho igitero gikaze muri ino minsi, abakigabye bashaka gufata Minembwe, cyakora ngo ntabwo barabasha kubigeraho.
Yavuze ko kuri uyu wa Mbere i Minembwe hiriwe agahenge.
AFC/M23 imaze iminsi ishinja ingabo za Leta ya Congo kuyigabaho ibitero akenshi byica abaturage b’abasivile haba muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.
UMUSEKE.RW
