Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahaye Leta zunze Ubumwe za Amerika ibirombe by’amabuye y’agaciro ya Coltan biherereye i Rubaya, agace kagiye kumara imyaka ibiri mu maboko y’abarwanyi ba AFC/M23.
Ni amakuru yahishuwe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters byanditse ko byabonye inyandiko y’ibanze iriho imitungo ubutegetsi bwa Kinshasa bwemereye Abanyamerika bishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu ibihugu byombi byasinyanye.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu buryo bwo kudahishura umwirondoro ‘hari umutegetsi wo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uwo muri Amerika bacyemereye ko ibirombe biri i Rubaya muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru biri ku rutonde rw’ibanze rwatanzwe mu nama iherutse guhuza Amerika na DRC tariki ya 5 Gashyantare i Washington DC.’
Ibi birombe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemereye Amerika biri mu gace kagenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi, 2024.
Bibitse amabuye yo mu bwoko bwa Coltan menshi dore ko agera kuri 15% by’abarizwa mu Isi yose.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa yigeze kuvuga ko Perezida Félix Tshisekedi ari umubeshyi, ndetse akinisha Perezida Trump kuko nta kirombe na kimwe agira cy’amabuye y’agaciro.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW
