Gabon yafunze imbuga nkoranyambaga 

Leta ya Gabon yafashe umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga muri icyo Gihugu mu kiswe’ guhagarika ibyakwirakizwaga bigamije gutandukanye Sosiyete no kuyibibamo amacakubiri.’

Bamwe babyise gucecekesha abaturage bari bamaze igihe bategura imyigaragambyo yo kwinubira izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima.

Ni umwanzuro wasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026.

Jean-Claude Mendome uvugira Urwego Rushinzwe Itumanaho muri Gabon yavuze ko izo mbuga nkoranyambaga zari zirimo zirakoreshwa mu gusebya, kwangisha no gukwirakizwa urwango.

Ati ” Gukwirakiza amakuru y’ibihuha, kwandagazanya no gushyira hanze amakuru y’umuntu mu buryo butemewe biri mu byatumye dufata uyu mwanzuro.”

Ni icyemezo cyanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gen. Brice Oligui Nguema bavuze ko ibyakozwe ari ukugira ngo abaturage bamaze igihe bataka ukuzamuka kw’igiciro cy’ubuzima batazajya babona uruvugiro.

Abarimo abaganga n’abarimu bamaze ugube bavuga ko bagiye gusezera ku murimo kuko umushahara bahabwa utakijyane n’ibiciro biri ku isoko.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *