Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimiye urubyiruko ruri ku rugerero rwubatse ibikorwa remezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zirenga 200 y’u Rwanda.
Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yageneye Urugerero rw’Inkomezabigwi ku nshuro ya 13, avuga ko mu bikorwa bibarika hashingiye ku mafaranga basanga ibyo Urubyiruko rwakoze bifite agaciro k’asaga miliyoni 230Frw.
Meya Habarurema avuga ko hari ibindi bitabarika mu buryo bw’amafaranga urubyiruko rwakoze bashima.
Yavuze ko hubatswe inzu 17 z’abatishoboye, basana transit Center ya Kebero, basana ibyumba byayo 3 ndetse n’uruzitiro ruyikikije.
Ati: ”Urubyiruko kandi rwubatse isoko rya Munanira riherereye mu Murenge wa Kabagari, bubakira abatishoboye ibikoni 36 basana ibirenga 50.”
Mu bindi Ubuyobozi bw’Akarere bushimira Urubyiruko, harimo gusibura imirwanyasuri, kuri hegitari 21,5, gutunganya imihanda mito ifite ibirometero 9.
Uru rubyiruko kandi rwashimiwe gutunganya ubusitani ku biro by’Imirenge ya Byimana, Bweramana, Ntongwe na Mwendo.
Meya Habarurema avuga ko insanganyamatsiko igira iti: ”Duhamye umuco w’ubutore twimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa”, bityo urubyiruko rugakomeza kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu bikorwa bigamije ukwigira kw’Abanyarwanda, bibaganisha ku iterambere rirambye.
Ati: ”Ibiganiro 10 mwahawe, bizabafasha kudasobanya no kugira ubuzima buzira umuze, bikababera impamba izatuma murushaho kuba Intore zibereye igihugu, mukaba umusemburo w’impinduka nziza.”
Urubyiruko kandi rwashimiwe ibikorwa byo gukora imirima y’igikoni mishya 67, ruvugurura 44 n’ibindi bikorwa birimo kubaka ubwiherero 52, no gusana ubugera kuri 12.
Inkomezabigwi icyiciro cya 13 zari zimaze iminsi 31 bose hamwe barenga 1000 bakaba baratsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
