Uyu munsi, Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, yasuye Batayo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 3 ziri muri ubwo butumwa, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho inshingano z’ingabo ayoboye, ashimangira by’umwihariko kurinda abasivili.
Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange bafite.
Yongeye gushimangira ko kurinda abasivili ari yo nshingano nyamukuru muri ubu butumwa, anabasaba kwitwararika amabwiriza agenga imikoreshereze y’intwaro (Rules of Engagement), bagashyira imbere kwirinda gukoresha imbaraga za gisirikare aho bidakenewe .
Agaruka ku ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yibukije inshingano zikomeye z’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, anizeza ko ubuyobozi bwa UNMISS buzakomeza kubatera inkunga mu gukemura ibibazo bahura na byo mu kazi ka buri munsi.
U Rwanda ni rwo rufite umubare munini w’abantu muri ubu butumwa bwa UNMISS, aho rufitemo abapolisi 425, impuguke 20, n’ingabo 2614.
Kuva muri Mata 2025, Ubuholande bwafashe icyemezo cyo gukura abantu babwo muri ubu butumwa, ndetse gishyirwa mu bikorwa tariki 31 Nyakanga, 2025.
Ubu butumwa bwatangiye tariki 09 Nyakanga, 2011 bwongereweho manda y’umwaka muri 2025 izageza tariki 01 Gicurasi, 2026.


AMAFOTO @ Rwanda Defense Force Twitter
UMUSEKE.RW
