Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yasabye Inzego bakorana ko mu gutoranya abakwiriye kwitabwaho, hatagomba kubaho amarangamutima.
Ibi Meya w’Akarere ka Muhanga yabugarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, n’abafatanyabikorwa bako.
Iyi nama yari igamije kureba intambwe abarenga 1000 bamaze gutera mu kuvanwa mu bukene, n’umubare w’abaturage 900 Inzego z’Ibanze mu Murenge wa Mushishiro n’uwa Rugendabari ziteganya kongera kuri uyu mubare w’abo Umuryango utari uwa Leta ugiye gusindagiza.
Kayitare yabwiye abo bakorana ku rwego rw’Imirenge n’Utugari muri iyo Mirenge ko guhitamo abakennye kuruta abandi igikenewe ari uguhitamo bikozwe mu mucyo kugira ngo batazatungurwa no kubona abafite ubushobozi ari bo bari ku lisiti y’abakeneye gufashwa, basanzwe bifite, hakirengagizwa abagombaga kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo bahabwe inyigisho n’ubundi bufasha bubazahura.
Ati: ”Turifuza ko haba impinduka mu myumvire kurusha kubaha amafaranga.”
Yavuze ko abakwiriye gufashwa barenze uwo mubare w’abaturage 1900 bose hamwe harimo abarenga 1000 bamaze umwaka bafashwa, hakiyongeraho abo 900 Inzego zigiye guhitamo muri uku kwezi.
Akavuga ko ijisho ry’Umuyobozi rigomba kuba ingenzi muri ikibazo, ku buryo umuti ubonetse ukwiriye guhabwa nyirawo abababaye bakitabwaho.
Abari muri iyi nama bakorera mu Mirenge ya Mushishiro na Rugendabari bemeye ko mu gutoranya abo baturage bafite amikoro makeya, bizakorwa ku bufatanye n’Inzego zitandukanye kugira ngo hirindwe amarangamutima ya bamwe muri izo nzego.

Umukozi wa BRAC Interanational Rwanda mu Karere ka Muhanga, Ruhango na Nyanza Umuziranenge Odile yabwiye UMUSEKE ko guha abaturage bakennye ubushobozi bushingiye ku mafaranga bibanzirizwa no kubaha inyigisho zatuma babasha gukoresha igishoro gikeya bakakibyaza umusaruro ushimishije.
Ati: ”Twabigishije gukora imishinga iciriritse y’Ubuhinzi n’ubworozi irambye tukanabatoza kwizigama.”
Uyu mukozi avuga ko uyu mushinga utangira babanje guhura n’imbogamizi ya bamwe mu baturage 123 bo muri iyo Mirenge ibiri bivanye muri iyo gahunda yo gufashwa.
Umuziranenge avuga ko uyu Muryango utari uwa Leta, BRAC International Rwanda, wita ku bana b’abakobwa n’abagore gusa baturuka mu miryango ikennye.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga yerekana ko abaturage 12,000 aribo Leta n’abafatanyabikorwa bagomba kuvana mu bukene.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
