RICH na RBC bakanguriye Abanyarwanda kwirinda Malariya

Umuryango w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero (RICH) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), byahaye ubutumwa abitabiriye isozwa rya Shampiyona y’Abakozi bwo kwirinda no kurwanya Malariya.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ni bwo hasojwe Shampiyona y’Abakozi ihuza ibigo bya Leta n’iby’abikorera (Private Sector).

Isozwa ry’iyi mikino, ryitabiriwe n’abakunzi b’iyi Shampiyona bari benshi kuri Kigali Pelé Stadium.

Abayobozi ba RICH na RBC bari kuri iyi mikino, bafashe umwanya hagati mu mukino bagerageza gutanga ubutumwa bwo kurwanya Malariya.

Ubundi butumwa bw’ingenzi bwatanzwe muri ubu bukangurambaga, ni ubwo kubwira abaturage kujya bakira neza abakozi batera umuti wica imibu mu nzu (Indoor Residual Spraying – IRS).

Abari bahagarariye RBC, basobanuye ko gutera umuti wica imibu mu nzu ari umwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya imibu itera Malariya, cyane cyane mu Turere dukunze kwibasirwa n’iki cyorezo.

Umukozi wa RICH, Kaneza Narcisse, yashimangiye ko kurwanya Malariya bisaba ubufatanye bwa buri wese, abakinnyi, abafana, abayobozi n’abaturage muri rusange.

Yakomeje avuga ko buri wese aramutse ashyize mu bikorwa ingamba zo kwirinda iyo ndwara nko gukuraho ibidendezi by’amazi n’ahandi hororokera imibu, kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti, kujya kwivuza no kugana abajyanama b’ubuzima ukibona ibimenyetso bya Malariya birimo umuriro, kubabara umutwe no kunanirwa n’ibindi.

Ubu bukangurambaga kandi, bugaragaza ko Siporo atari amarushanwa gusa ahubwo ishobora no kuba urubuga rukomeye rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage.

Aba bakomeje bavuga ko iyo Siporo ihujwe n’ubutumwa bwiza bw’ubuzima, bituma haboneka impinduka irambye mu mibereho y’abaturage no mu kurwanya indwara nka Malariya.

Abakinnyi bahawe ubutumwa bwo kurwanya no kurandura Malariya
Abakinnyi ba RBC ba Volleyball na bo batanze ubu butumwa
Ahabereye imikino yose, hari ubutumwa bwibutsa kwirinda no kurwanya Malariya
Bati kurandura Malariya bihera kuri ‘njye’
Kuri Kigali Pelé Stadium hatangiwe ubu butumwa
Kuri Kigali Pelé Stadium ni ho habereye imikino isoza Shampiyona y’Abakozi

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *