Amafaranga Pariki y’Akagera yinjiza yariyongereye

Pariki y'Akagera ni hamwe mu hantu nyaburanga hasurwa cyane mu Rwanda (Photo Akagera National Park Twitter)

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bugaragaza ko umusaruro aha hantu nyaburanga hinjiza wiyongereye mu mwaka wa 2025 ugereranyije na 2024 yawubanjirije.

Mu mwaka wa 2025, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 5,06 z’amadolari ya Amerika, bivuze ko yiyongereyeho 5.4% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Muri uwo mwaka, abasuye iyi pariki bageze ku bantu barenga ibihumbi 59, bigaragaza ko ubukerarugendo bukomeje kuzamuka no gutanga umusaruro mu Rwanda.

Pariki y’Akagera yasuwe n’abantu 59,538 muri bo 51,769 bari abakerarugendo bishyura. Bivuze ko imibare y’abasuye Pariki na yo yiyongereho 8% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Abantu basuye Pariki hafi kimwe cya kabiri ni Abanyarwanda (47%), uyu mubare urangana n’uw’abanyamahanga na bo ni  47%, naho abanyamahanga baba mu Rwanda, abasuye Pariki y’Akagera ni 6%.

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, ni imwe muri pariki enye z’igihugu, ikaba izwiho kuba icumbikiye inyamaswa nini zizwi nka “Big Five” (Intare, Inzovu, Ingwe, Imbogo n’Inkura), ndetse n’amoko menshi y’inyoni n’ibindi binyabuzima bitandukanye.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026 uturere duturiye iyi Pariki ari two Kayonza, Gatsibo, na Nyagatare twahawe agera kuri miliyari 1.3Frw binyuze muri gahunda yo gusangiza abaturage umusaruro wabonetse.

Ingwe iri mu nyamaswa z’inkazi ubona muri Pariki y’Akagera

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *