Uturere twasabwe kugena amafaranga yo guhangira urubyiruko imirimo

Dr Utumatwishima avuga ko urubyiruko rukwiriye gufashwa

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi akaba na Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga muri FPR-Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabye ko mu mihigo y’Uturere hajyamo ingengo y’imari igenewe guhangira urubyiruko imirimo.

Yabigarutseho mu nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yabereye mu Karere ka Kamonyi kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko, usibye amafaranga Akarere kagomba gushyira mu mihigo, ubuyobozi bukwiriye kujya butegurira urubyiruko ibitaramo kugira ngo rwidagadure.

Ati: “Twifuza ko mwajya mutegura ibitaramo by’urubyiruko kandi bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.”

Nyambo Obed avuga ko akimara kurangiza Kaminuza yahise afata icyemezo cyo kwihangira umurimo, ashyira ingufu mu buhinzi bw’ibihumyo.

Ati: “Ubu nahawe akazi abagera ku 10, kandi Igihugu cyampaye amahirwe yo kujya mu mahugurwa yo gukora ubuhinzi bw’ibihumyo mu Bushinwa.”

Nyambo avuga ko ku kwezi ibihumyo n’imigina bimwinjiriza miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Chairperson wa FPR INKOTANYI mu Karere ka Kamonyi, Ndagijimana Jean Pierre, yavuze ko Akarere katangiye gahunda yo gufasha urubyiruko guhanga imirimo, kabaha ibikoresho n’inguzanyo ku nyungu ya 2%.

Ati: “Hari benshi bamaze kwihangira imirimo, kandi abataragera kuri urwo rwego tubaha ingero z’ababikoze bikagenda neza.”

Mu bindi, abanyamuryango ba FPR muri aka Karere bishimira bagezeho, birimo inganda 60 zahaye abarenga 2.000 akazi, amahoteli atandatu, n’umuriro w’amashanyarazi utambukaga Nyabarongo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nyambo avuga ko akimara kurangiza amashuri ya Kaminuza Igihugu cyamufashije guhanga umurimo
Musengamana Béatha wahimbye Azabatsinda Kagame yasusurukije Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR bafashe akanya ko kwishimira ibyagezweho
Abanyamuryango bavuga ko mu byo bishimira harimo inganda 60, amashayarazi n’amahoteli bimaze kugera muri aka Karere

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RWi Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *