Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Murwanashyaka Isaac, ukoresha amazina ya Isacco, ukorera umuziki mu Bufaransa, yashyize hanze indirimbo y’urukundo rw’ukuri yise ‘Nakupenda’, yakoranye na Khalfan Govinda.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ibyiyumvo byimbitse n’icyifuzo cyo kubona urukundo rutajegajega, rurambye.
Mu buryo bw’amajwi, ‘Nakupenda’ yakozwe na Laser Beat, mu gihe amashusho ari gutekerezwaho azajya hanze mu gihe cya vuba.
Isacco yabwiye UMUSEKE ko gukorana na Khalfan Govinda byaturutse ku kuba asanzwe akunda imiririmbire ye, ndetse bakaba ari n’inshuti mu buzima busanzwe.
Ati: “Namugejejeho umushinga w’indirimbo, ahita ayikunda, duhita dupanga kuyisohora.”
Yavuze ko umwaka wa 2026 azawukoramo ibikorwa byinshi bya muzika bitandukanye n’uwa 2025, aho yari ahugiye cyane mu nshingano z’akazi ka buri munsi.
Ati: “Ubu ngiye gukora muzika, ‘passion’ yanjye ntuje, nta ‘stress’, kuko ibintu biri kugenda neza. Muri 2026 ndateganya gusohora album yanjye ya kabiri.”
Isacco ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakorera umuziki muri Diaspora. Aririmba RnB ndetse na Dancehall.
Kuva mu 2017, yasohoye indirimbo zirimo ‘Nonaha’, ‘Cheza’, ‘Uko ubikora’, ‘Urampagije’, ‘Zunguza’ yakoranye na Lil Saako, ‘On s’amuse’, n’izindi.
Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi batanduakanye bakomeye barimo Dadju, Serges Beynaud, Soun Bill, Bramsito n’abandi.
Isacco yatwaye ibihembo bitandukanye kandi birimo umuhanzi mwiza w’umunyafurika muri Diaspora. Yanatowe nk’umugabo witwaye neza mu 2016 mu bihembo bya Nshuti Awards.
Umva indirimbo Nakupenda ya Isacco ft Khalfan Govinda
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
