Immigration yihariye ibihembo muri Shampiyona y’Abakozi 2025-26

Ikipe zihagarariye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda [DGIE], zirimo iy’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball, zegukanye ibikombe bya Shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka w’imikino 2025-26.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ni bwo hasozwaga Shampiyona ihuza ibigo by’abakozi ba Leta n’ab’igo by’abikorera.

Iyi Shampiyona yari imaze amezi atanu, ikinwa biciye mu byiciro bitandukanye aho ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] bishyirwa mu cyiciro cyabyo, ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B] na byo bishyirwa ukwabyo bigakina ndetse n’ibigo by’abikorera [Secteur Privée] bigakina ukwabyo.

DGIE ikina mu cyiciro cya Caégorie A, yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze RBC ibitego 2-1, yegukana icya Basketball mu bagabo nyuma yo gutsinda NISR amanota 78-76 mu gihe kandi yanegukanye icya Volleyball mu bagabo itsinze nanone NISR amaseti 3-2.

Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie A, RBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwanda Révenue Authority amaseti 3-0, irongera yegukana igikombe muri Basketball mu bagore nyuma yo gutsinda CHUB amanota 57-50.

Mu cyiciro cya Catégorie A muri Volleyball y’abagabo, Minisiteri y’Ubuzima ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amaseti 3-0.

Muri ruhago y’ibigo by’abakozi ba Leta bari munsi y’100 [Catégorie B], RDB itozwa na Ishimwe Cédrid na Hatungimana Désire, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RAC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Mu bigo by’abikorera [Secteur Privée], ikipe y’Uruganda rwa SKOL ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ubumwe Grande Hotel igitego 1-0.

Ubwo iyi Shampiyona yasozwaga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Niyonshuti Johnson, yavuze ko imikino isoza Shampiyona y’uyu mwaka, yabahaye icyizere cy’uko u Rwanda ruzahagararirwa neza mu mikino Nyafurika y’Abakozi.

Ati “Iyi mikino ya nyuma itweretse ko dufite amakipe akomeye azahagararira neza u Rwanda.”

DGIE yihariye ibikombe nyuma y’uko umwaka ushize byari byihariwe na RBC na yo yari yegukanye bitatu birimo icy’umupira w’amaguru, Basketball mu bagore na Volleyball mu bagore.

DGIE yegukanye ibikombe bitatu
Ibyishimo by’abafana ba DGIE nyuma yo gutsinda RBC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma
Byari ibyishimo bakinnyi ba DGIE
Issa wabahesheje intsinzi, bamweretse urukundo
Abakinnyi 11 DGIE yari yabanjemo
Abakinnyi 11 RBC FC yari yabanjemo
Mbere yo gukina umukino wa nyuma, amakipe yombi yifotozanyije n’abayobozi
Umukino uhuza DGIE na RBC FC uba urumo guhangana
Byamungu Abbas nta gitego yabonye
Ubuyobozi bwakurikiye umukino wa nyuma muri ruhago
Abayobozi batandukanye basesenguraga uko umukino uri kugenda
Mbere yo gutangira umukino wa nyuma, ubuyobozi bubanza kwifuriza amakipe yombi kugira umukino mwiza
Abafana bo bamaze kuba benshi muri Shampiyona y’Abakozi
Ahabereye imikino y’amaboko na ho hari abafana
Abafana ba DGIE baba babukereye
Ibyishimo bya RBC yegukanye igikombe muri Volleyball y’Abagore
Bari bishimiye kwisubiza igikombe
Bisubije igikombe bari babitse
SKOL yegukanye igikombe muri Secteur Privée
NISR nta bwo byagenze neza mu bagabo bakinaga Shampiyona ya Volleyball
DGIE yanegukanye igikombe cya Volleyball mu bagabo
Ni Shampiyona ihuza imikino myinshi
Imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Umutoza w’abanyezamu ba RBC FC, Mazimpaka, nta bwo yigeze yicara
Umutoza mukuru wa DGIE, Dieudonné nta bwo yigeze yicara
RAC yakinaga umwaka wa yo wa mbere muri Shampiyona y’Abakozi
Ibyishimo byari byinshi ku batoza ba RDB FC
RDB FC yeguukanye igikombe muri Catégorie B

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *