Trump yamaramaje ko ubutegetsi muri Iran bugomba guhinduka

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ubu ihinduka ry’ubutegetsi muri Iran ari cyo kintu cyiza gishoboka.

Ni mu ruherekane rw’amagambo y’uburakari Donald Trump akomeje kuvuga ku butegetsi muri Iran burangajwe imbere na Ayatollah Ali Khamenei.

Perezida Donald Trump ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, ubwo yari muri Carolina y’Amajyaruguru mu gikorwa n’Ingabo yabajijwe niba yifuza ko ubutegetsi muri Iran buhinduka, asubiza avuga ko “Bigaragara ko ari cyo kintu cyiza gishoboka cyaba”.

Uyu mutegetsi yavuze ko ubu nta muntu runaka abona wayobora Iran, ko ariko “Hari abantu benshi”

Yavuze ko mu myaka 47 havuzwe byinshi kandi hakomeje kuvugwa byinshi mu gihe abantu bari gupfa.

Ubu Iran na Amerika bari mu biganiro byakiriwe na Oman bigamije guhosha umwuka w’intambara uri gitutumba.

Nubwo bimeze gutyo, Trump aherutse gushyira hanze amafoto avuga ko ubwato rutura bw’intambara bwa ‘USS Gerald R Ford’ bwerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati, ubu bukahasanga ubundi bwa USS Abraham Lincoln bwahageze muri Mutarama 2026.

Perezida Donald Trump amaze igihe yikomye Iran, ibya vuba bishingiye ku myigaragambyo yadutse muri icyo Gihugu.

Kuva mu mpera za 2025 nibwo abaturage batangiye kujya mu mihanda bigaragambya bavuga ko basaba ko hari icyakorwa ifaranga ry’igihugu rigasubirana agaciro ndetse n’igiciro cy’ubuzima kikagabanuka.

Imyigaragambyo yaje gukura igwamo abarenga 5,000.

Iran ivuga ko yiteguye kurusha mbere, ko igihe Amerika yayishotora izarasa kuri Israel, ku bwato bwa Amerika, n’ahandi ifite inyungu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, aheruka gutangaza ko nyuma y’ibiganiro byabahuje na Amerika hari ubwumvikane bwo gukomeza inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo

Muri Kamena 2025 nibwo Amerika yaherukaga kugaba ibitero muri Iran, aho yarashe ku bigo bya Natanz, Esfahan na Fordow byakorerwagamo intwaro za nucléaire.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *