Abatuye Akarere ka Bugesera bibukijwe ko icyorezo cya SIDA kigihari, aho urubyiruko n’abakuze bakanguriwe gukomeza gukoresha agakingirizo kugira ngo bayirinde no gukumira ubwandu bushya.
Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, nk’intwaro ikomeye yo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, wabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026.
Ni umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Rweru, ukaba warateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe kurwanya SIDA (AHF).
Dr Murerwa Joyce Mireille, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko urubyiruko rugomba kurindwa SIDA kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.
Yagize ati: “Turagira ngo dukangurire Abanyarwanda bose, n’urubyiruko by’umwihariko, kwirinda icyorezo cya SIDA bakoresha agakingirizo ku buryo bwiza kandi buhoraho.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bemeye ko agakingirizo gafite akamaro gahambaye, bagakangurira n’abandi kugakoresha, nk’uko Umuhoza Betty abivuga.
Ati: “Ndagira inama urubyiruko, bagenzi banjye, kujya bibuka gukoresha agakingirizo igihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina, kugira ngo barengere ubuzima bwabo bw’ahazaza.”

Gilbert Mbaraga, umukozi wa AHF/Rwanda, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya Virusi itera SIDA, buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwirinda, kwipimisha no gukoresha neza agakingirizo.
Ati: “Turasaba imiryango, amashuri, amadini n’abayobozi gushyigikira gukoresha agakingirizo, kurwanya ivangura ry’abafite virusi itera SIDA no kubaka sosiyete itekanye, ifite ubuzima bwiza kandi izira ubwandu bushya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yavuze ko agakingirizo ari uburyo bw’ingenzi bwo kwirinda SIDA n’inda zitateganyijwe, cyane mu rubyiruko.
Ati: “Mugomba kwirinda imyumvire itari yo igipfobya ikoreshwa ry’agakingirizo, no kugana serivisi zitangwa n’ibigo nderabuzima mu buryo bworoshye kandi bw’ibanga.”
Uyu munsi waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo indirimbo n’imbyino, ariko hanyuramo n’ubutumwa bwo kurwanya icyo cyorezo ndetse ababishaka bakaba bahawe udukingirizo ku buntu.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
