Nangaa wa AFC/M23 yaganiriye na Vivian uyobora MONUSCO

Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yahuye anaganira n’Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre.

Umuhuro waba bombi wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026.

Umunyamakuru Wembi Steven yanditse kuri X ko ibiganiro hagati ya Nangaa na Vivian van de Perre byagarutse ku iyubahirizwa ry’agahenge no guhosha imirwano. Amafoto yashyizwe hanze yerekanye abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bo muri AFC/M23  baganira n’abandi bari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano niko kahaye MONUSCO inshingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, ku bufatanye n’urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM.

Mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2026, nibwo indege y’Umuryango w’Abibumbye yagejeje Vivian ku kibuga cy’indege cya Goma. Iba indege ya mbere y’ururukiye kuri iki kibuga kuva cyajya mu bugenzuzi bwa AFC/M23.

Icyifuzo cya mbere uyu yatanze ni uko iki kibuga cy’indege cyafungurwa, mu magambo ye yagize ati “Ndagira ngo mbibutse ko mu gihe gishize kirenga umwaka, ku wa 26 Mutarama 2025, nari mu ndege ya nyuma yaherukaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma. Uyu munsi nari muri kajugujugu ya mbere iguye hano. Nizeye ko ibi biraba intangiriro yo gufungura mu byiciro iki kibuga cy’indege ku bw’ineza.”

Loni ivuga ko ikeneye iki kibuga kugira ngo ijye igikoresha mu bikorwa bya MONUSCO ahanini, hakazajya hagenzurirwa indege zitagira abapilote ‘drones’ zizajya zigenzura Umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Amajyepfo mbere y’uko hatangira kujya abasirikare ba MONUSCO, gucunga umutekano.

Abayobozi bakuru muri politiki n’igisirikare cya AFC/M23 ubwo bari mu biganiro
Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro na AFC/M23

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *