FERWAFA yashyize igorora abakunzi ba ruhago

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryorohereje abakunzi ba ruhago bifuza kuzareba umukino uzahuza Al-Hilal SC na Saint Eloi Lupopo muri CAF Champions League n’uzahuza APR FC na Kiyovu Sports muri Shampiyona.

Iri Shyirahamwe ryatangaje ko uwifuza kuzeraba iyi mikino yombi iteganyijwe ejo kuri Stade Amahoro, azajya yishyura itike akayireba yombi.

Mu myanya ya rusange, ni 2000 Frw, 15,000 Frw mu cyubahiro, 50,000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga, 100,000 Frw mu myanya y’abayobozi na 1,000,000 Frw mu myanya y’abayobozi bakuru.

Kugura itike, ni uguca kuri *939*3*2# ugakurikiza amabwiriza. Uwa Al-Hilal SC na Saint Eloi Lupopo uzakinwa Saa Cyenda z’igicamunsi mu gihe uw’umunsi wa 20 wa Shampiyona uzahuza ikipe y’Ingabo n’Urucaca, uteganyijwe kuzakina Saa Moya z’ijoro.

FERWAFA yatangaje gahunda y’amatike
Abafana bahawe ubwasisi muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *