Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva tariki 2 Gashyantare kugeza ku ya 12, 2026, amavuriro yo mu Turere rwa Bugesera, Ruhango, Nyamagabe na Rwamagana amaze kwakira abaturage 229 banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge, 28 muri bo bakaba bamaze gupfa.
Abatarishwe n’izi nzoga zabateye indwara zitandukanye zirimo kuba ubu batakireba neza, kuribwa munda n’umutima n’ibindi.
Bamwe mu banyoye kuri izo nzoga zikabamerera nabi cyangwa bagapusha abo mu muryango wabo bishwe nazo bavuga ko bariwe mu nda nyuma yo kuyinywa .
Nsengiyumva Paul wo Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera yabwiye RBA ko nyuma yo gusangira inzoga n’inshuti ye yabyutse atabona neza ndetse n’amatwi yazibye, ndetse n’uwo basangiye ari kuruka cyane.
Ati “Twageze kwa muganga i Nyamata, baratuvura ariko wa wundi twajyanye byarangiye apfuye, naho njyewe nsigara nkanura ibirorirori, kumva ntabwo numva neza.”
Undi nawe avuga ko nyuma yo kunywa inzoga yafashwe no mu nda ndetse n’umutima, uatngira ku murya
ACP. Dr Tugireyezu Oreste, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye RBA ko inzoga zitujuje ubuziranenge bazireba bakurikije uburyo zakozwemo n’ibyo zakozwemo.
Ati “Muri izo nzoga rero, ibyo tumaze kubona ni uko izo nzoga bazikoresha bakoresheje ibinyabutabire bidasanzwe ubundi bikoreshwa mu gutegura inzoga. Ikindi hari n’izi bategurana umwanda mwinshi cyane nazo ubwazo zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abantu.”
Akomeza agira ati ” Ikiranga akenshi n’akenshi izo nzoga ni uko iyo zinjiye mu mubiri w’umuntu zigira ingaruka nyinshi cyane.”
Dr. Tugireyezu avuga ko abakora izo nzoga bakoresha ibinyabutabire birimo Methanol.
Ati “Methanol” yo ubwayo ni uburozi ntabwo ari ikinyabutabire cyagenewe mu gukoresha kwenga inzoga ariko abantu bayikoresha benga inzoga.”
Asobanura ko iyo Methanol iyo igeze mu muburi unanirwa kuyivanamo, ahubwo ikajya mu bwonko, mu mpyiko, mu nda no mu mara igatangira kugira ingaruka.
Ati “Ingaruka za mbere ni umutwe udasanzwe, kwangirika ku bwonko, bigarukirirwa n’urupfu. Ukwangirika kw’impyiko, ukwangirika ku mutima no gupfa amaso.”
Avuga ko abandi benga inzoga zitujuje ubuziranenge bakoresha ‘Ethanol’ isanzwe ikoreshwa mu kwenga inzoga ariko iyo ibaye nyinshi igira ingaruka nyinshi ku buzima.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko hirya no hino mu Gihugu bakiriye abantu 229 muri bo 28 barapfa.
Yasabye abantu kwihutira kujya kwa muganga bagatabarwa mu gihe banyoye inzoga bakumva batameze neza.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko mu minsi ine bafashe inzoga zitujuje ubuziranenge zingana zirenga litiro ibihumbi 116.
Yavuze ko hari uruganda bafashe mu Karere ka Huye, rufite imashini nziza zagenewe gukora inzoga mu buryo bwemewe ariko bakajya mu gikari gukora ibinyuranyije n’ibyo yemerewe.
Ati ” Hasanzwemo litiro ibihumbi 40… Birumvikana iyo bikorwa ntabwo bikorwa ku mugaragaro ahubwo ujya kubimenya iyo habaye ikibazo nk’iki.”
Yasobanuye ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba abayobozi baba batazi koko niba izo nzoga zitujuje ubuziranenge zikorwa cyangwa buba baba batabifitemo uruhare.
Ati ” Mu iperereza rikorwa rizabishyira ahagaragara kandi ikizagarara nk’icyuho muri ubu buryo bwo gukurikirana ibikorwa nk’ibi bitari byiza kizahita gifatirwa ingamba.”
ACP Rutikanga yasabye abantu kujya banywa inzoga nke niyo baba banywa inzoga zujuje ubuziranenge kuko atari itike yo kunywa uko umuntu abishatse kugeza zimurunduye.

