Indege ya mbere yaguye muri Goma igenzurwa na AFC/M23

Indege ya mbere yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’igihe kirenga umwaka abarwanyi ba AFC/M23 barigaruriye uyu mujyi.

Iyi ndege yageze i Goma ku wa 12 Gashyantare 2026 izanye Vivian van de Perre, Intumwa Idasanzwe y’agateganyo ya Loni, ugiye kuganira n’abayobozi ba AFC/M23.

Yageze muri uyu mujyi ku bushake bwa AFC/M23, kuko ariyo igenzura ikirere, kandi ari na yo yakiriye uyu muyobozi wa MONUSCO kugira ngo baganire ku guhagarika imirwano.

Akigera i Goma, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu mikorere y’iki kibuga cy’indege kimaze umwaka umwe gifunze.

Ati: “Nizeye ko gutangiza buhoro buhoro gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bizagirira akamaro abaturage.”

Yavuze ko agiye kuganira n’abafatanyabikorwa ku myiteguro y’ubutumwa bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Ni agahenge kazubahirizwa hashingiwe ku mwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kahaye MONUSCO inshingano yo gufasha urwego rwa ‘Joint Verification Mechanism Plus (JVM+).

Ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe mu mpera za Mutarama 2025 ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma.

Kuva icyo gihe ni bo bakigenzura, kandi bamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko kitazafungurwa batabigizemo uruhare.

Kugeza ubu, imirwano hagati ya AFC/M23 n’abafatanyabikorwa ba Leta ya Kinshasa irakomeje, aho impande zose zitana ba mwana mu kugaba ibitero ku bandi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *