Rusizi: Umukobwa yakomerekeje umusore wamwimye urukundo

Mu Kagari ka Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umukobwa watawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa umusore amuziza ko yanze ko bakundana.

Uwo mukobwa w’imyaka 18 ngo yari amaze iminsi asaba uwo musore w’imyaka 25 ko bakundana; ndetse ngo yari yaramubwiye ko atabaho badakundana.

Ubwo uwo mukobwa yasangaga uwo musore mu kabari, ngo yamubajije impamvu ahora amwingingira ko yamukunda, ariko umusore amusubiza ko bitamurimo.

Umwe mu bari mu kabari kabereyemo urwo rugomo yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukobwa yakomeje avuga ko atabasha kubaho atari mu rukundo n’uwo musore.

Avuga ko ubwo barimo bica icyaka, uwo mukobwa yinjiye mu kabari, yicara iruhande rw’uwo musore yihebeye, ariko undi agerageza kumuhunga.

Ati: “Umusore yamusubiriyemo ko ibyo gukundana na we bitaramujyamo; umukobwa akomeza gusa n’umushotora, umusore aramuhunga, barashyamirana, maze umukobwa amukubita urushyi.”

Ngo uwo musore umujinya wamuzabiranyije, na we amukubita urushyi; abari aho barabakiza, maze uwo mukobwa arasohoka, bagira ngo birarangiye.

Umukobwa yahise ajya muri butiki iri hafi aho agura urwembe; yinjira atunguranye, amukata ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, aramukomeretsa.

Uyu muturage wari hafi aho avuga ko inzego zirimo n’iz’umutekano zatabaye byihuse, maze uwo musore yihutanwa kwa muganga.

Ati: “Umusore aravirirana atangira kugira isereri; umukobwa atabwa muri yombi, umusore ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yabwiye Imvaho Nshya ko urugomo nk’uru rutari rusanzwe.

Ati: “Byarabaye koko; umukobwa yakase umusore n’urwembe ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, avuga ko amuziza kutamukunda kandi ngo yumva yaramwimariyemo, ariko umusore akabyanga.”

Ingabire yasabye urubyiruko kwirinda gushakisha urukundo ku ngufu, urugomo urwo ari rwo rwose, ubusinzi n’indi myitwarire mibi ishobora kuganisha ku kugongana n’amategeko.

Kugeza ubu, uyu mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe kugira ngo amategeko akore akazi kayo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *