Ruhango: Barashimira umushinga wabahinduriye ubuzima

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Byimana irashima ko itakigorwa no kubona amazi n’ibicanwa, nyuma yo guhabwa ibigega bifata amazi n’imbabura zirondereza ibicanwa.

Abishimira ibi ni imiryango 20 isanzwe ari abagenerwabikorwa b’umushinga “Rengera ibidukikije, Rengera ubuzima bwawe”.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural (Réseau des Femmes), ku bufatanye na ACORD Rwanda, ku nkunga ya AFD na Terre Solidaire.

Hitumuremyi Deo wahawe ikigega gifata amazi avuga ko yakibyaje umusaruro, aho ubu ahinga imboga igihe cyose, no mu mpeshyi, ku buryo yihaza agasagurira n’abaturage.

Ati: “Ubonye ko imboga zose mfite ziratoshye kandi zirasa neza. Ntabwo zibura amazi; haba mu mpeshyi, njyewe imboga mba nzifite kandi abaturanyi baraza nkabaha.”

Mukandayisenga Esperance we ashimangira ko imbabura bahawe na yo yabafashije cyane mu bijyanye n’ibicanwa.

Ati: “Urumva ko niba narajyaga gushaka ibicanwa uyu munsi n’ejo nkajyayo, izo nashatse uyu munsi zishobora gukora uyu munsi, ejo ndetse n’ejobundi.”

Avuga ko atakigorwano guteka inshuro nyinshi ku munsi kuko iyo mbabura iyazanye n’ikindi gikoresha kibika ibiryo bikaguma bishyushye.

Ibi bikoresho, byunganiwe n’amahugurwa iyi miryango yahawe ku bijyanye no gusaranganya imirimo yo mu rugo, byanagabanyije igihe n’imvune umugore yagiraga akora iyo mirimo wenyine.

Mukarurangwa Marie Grace avuga ko byatumye abagore na bo babona umwanya wo gukora indi mirimo no kujya mu nzego z’ubuyobozi.

Ati “Ubu nshinzwe imibereho myiza mu rugaga rw’abagore ku rwego rw’Akagari. Mbere ntabwo byari gushoboka kuko imirimo yo mu rugo yabaga yamperanye.”

Nubwo icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kiri kugana ku musozo, Umuhuzabikorwa wawo Nayiravugwa Grâce avuga ko amahugurwa bahawe atanga icyizere cy’uko ibikorwa byawo bizakomeza gutanga umusaruro.

Akomeza avuga ko bahawe ubumenyi buhagije mu kurengera ibidukikije no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati: “Twizera ko bazakomeza kubishyira mu bikorwa, yaba mu ngo zabo ndetse no gufasha indi miryango baturanye.”

Mu bindi, uyu mushinga wafashije abagenerwabikorwa bawo harimo amahugurwa ku gukora ifumbire y’imborera, gutunganya pepiniyeri ndetse n’ubuhinzi butangiza ibidukikije.

Bahawe ibigega bifata amazi abafasha guhinga imboga batikanga izuba
Bahinze imbuto zibafasha kunoza imirire no gushora ku isoko
Kubera ibigega bahawe, imboga bahinga zikura neza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *