Inkuru y’umwana wahoraga ashaka kumenya Se yarangiye mu marira

Mu karere ka Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Umwana w’imyaka 12 yasanzwe mu mugozi amerewe nabi, abamutabaye bamujyanye kwa muganga apfa akigera ku Kigo Nderabuzima.

Byabereye mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe aho uyu mwana yabanaga na Sekuru na Nyirakuru babyara nyina, ndetse bakaba ari bo bamureze.

Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yapfuye abamutabaye bamugejeje kwa muganga, nyuma yo kumusanga mu mugozi yenda gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean yabwiye UMUSEKE ko uriya mwana mbere y’uko yiyahura, ngo yahoraga ahamagara Nyina amubaza Se umubyara, akanga kumumubwira.

Gitifu Nahayo agakeka ko intandaro yo kugerageza kwiyahura byavuyemo urupfu rw’uyu mwana yaturutse kuri iki kibazo.

Ati: ”Nyina umubyara yibera mu Mujyi wa Kigali, umwana we arerwa n’abo babyeyi barimo Sekuru na Nyirakuru.”

Nahayo avuga ko uriya mwana yasize Nyirakuru mu rugo, agafata umugozi akiyahura, abatabaye basanze amerewe nabi bawumukuramo, bamujyana mu Kigo Nderabuzima i Ntongwe, bahamugejeje ahita apfa.

Gitifu Nahayo avuga ko kugeza ubu umubyeyi w’uriya mwana batazi aho aherereye usibye kumva ko aba i Kigali.

Nahayo yahumurije umusaza n’uyu mukecuru bareraga umwuzukuru wabo kuri ibi byago. Uyu mwana yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Icyo inzobere ivuga ku mpamvu zatera umwana kwiyahura 

Chantal Mudahogora, Inzobere mu buzima bwo mu mutwe, ariko ushyira imbaraga cyane ku ruhererekane rw’ihungabana, riva ku babyeyi rijya ku bana, avuga ko nubwo iyo nkuru irimo impande nyinshi, ko kwanga ubuzima bitagira imyaka kuko n’umwana w’imyaka ibiri, uw’ine n’undi wese yabitekereza bitewe n’ibikomere afite bimubujije gukomeza urugendo.

Ati “Ntitugomba na gato na gato, nk’ababyeyi cyangwa umuryango guha agaciro gake agahinda k’umwana mutoya.”

Yabwiye UMUSEKE ko hari igihe usanga ababyeyi bafata abana nk’abadafite ubwenge, abadafite amakuru cyangwa ko nta gahinda bagira, ariko ngo siko biri kubera ko abana bagira agahinda kandi bakakabika kuko batahawe umwanya ngo bagasohore.

Yavuze ko iyo bigeze ku kumenya inkomoko ho ari ikibazo gikomeye, kuko usanga abana bamaze kugimbuka bahora babaza ababyeyi inkomoko yabo, no kumenya ba Se bababyaye.

Ati “Umwana uko yaba angana kose ugomba kumuha amakuru nubwo yaba afiye imyaka ibiri, imyaka itatu akakubaza ati “Papa ari he?” Ugomba kumubwira uti “Papa ntawuhari ariko nukura nzagusobanurira, niyo yaba yaragukomerekeje bingana iki, ugomba kumira igikomere cyawe kugira ngo uganirize umwana, cyangwa se ukivuza kugira ngo wowe uce icyo gikomere umugabo yaguteye noneho ukabona uko usobanurira umwana nawe wamaze gukira mu marangamutima yawe.”

Wukumva ikiganiro cyose hano

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *