Brig.Gen Gakwerere wafatiwe i Goma agiye kuburanishwa

Brig. Gen Gakwerere Ezechiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nyuma agafatwa n’abarwanyi ba AFC/M23 akoherezwa mu Rwanda, agiye kuburanishwa mu ‘minsi ya vuba.’

Ni ibyatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare Col. Charles Sumanyi, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye n’inzego zigize Urunana rw’Ubutabera mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko

Colonel Sumanyi yavuze ko Brig. Gen Gakwerere Ezechie, yari umuyobozi mukuru muri FDLR, afite amakuru menshi ajyanye n’ibyo yakoraga n’ibyo FDLR ikora, n’ubu ngubu ikomeza gukora, ko bityo akibazwa.

Ati “Inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza, mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare kandi imanza zacu murabizi ko zibera mu ruhame, nibiba ngombwa ababikeneye bazabikurikira.”

Ku ya 1 Werurwe 2025, ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (La Corniche) nibwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zakiriye abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bari barafashwe na AFC/M23.

Mu bakiriwe barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR n’abandi barwanyi bawo 13.

Icyo gihe akigezwa i Rubavu, Brig. Gen Gakwerere Ezechiel yabwiye abanyamakuru ko yabaga muri FDLR kuva yabaho.

Ati “Nafashwe muri iyi minsi ishize.”

Uyu akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bivugwa ko yabaye Umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare bari bariyise ‘New Formula’, bayobowe ubwicanyi bwakorewe kuri za bariyeri zitandukanye i Butare.

Gakwerere yishe abantu-Perezida Kagame

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *