Mu gihe Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere y’Umupira w’Amaguru igeze ku munsi wa yo wa 15, AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje kubisikana n’intsinzi.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, ni bwo habaye imikino yasozaga umunsi wa 15 muri Shampiyona y’Abagore y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru.
AS Kigali WFC yari yakiriye Bugesera WFC kuri Kigali Pelé Stadium, yongeye kubura amanota yuzuye n’ubwo ari yo yabanje kubona izamu.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatangiye neza umukino inatanga ibimenyetso byo kwegukana amanota atatu imbumbe ariko habaye ibinyuranye na byo.
Uko gutangira neza, kwatumye ku munota wa 29 Mutuyemariya Florentine ‘Kalaba’ afungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Iradukunda Brianne ndetse basoza igice cya mbere bayoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri, Bugesera WFC yagarutse ifite imbaraga zo gushaka igitego cyo kwishyura n’icy’intsinzi, itangira gusatira cyane izamu ry’ikipe bari bahanganye.
Uko kotswa igitutu kwa AS Kigali WFC, kwatumaga abakinnyi ba yo bitanga cyane kugira ngo byibura barebe ko baza gutahana amanota yuzuye.
Uwase Ange wayifashaga hagati mu kibuga, yaje kugira ikibazo cy’imvune ahita asimburwa na Ntakirutimana Benilde.
Nyuma yo kuvamo kwa Ange, Bugesera WFC yasatiriye cyane ndetse ibona igitego ku munota wa 72 cyatsinzwe na Rumuli Adelphine ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma yo gutsinda igitego cyo kwishyura, abanya-Bugesera bakomeje gusatira bashaka icy’intsinzi ariko umunyezamu, Irene Alum ukomoka muri Uganda, akomeza kuba mwiza.
Umukino waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota maze AS Kigali WFC ihita ifata umwanya wa 10 n’amanota 11 n’umwenda w’ibitego 21 mu gihe Bugesera WFC yo iri ku wa munani n’amanota 15.
Rayon Sports WFC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 36 inganya na Police WFC, zigatandukanywa n’ibitego zizigamye mu gihe Nyagatare WFC ya nyuma na Forever WFC ya 11 ari zo ziri mu murongo utukura.
Indi mikino y’umunsi wa 15:
- APR WFC 1-0 Inyemera WFC
- Police WFC 1-0 Macuba WFC
- Rayon Sports WFC 1-0 Kamonyi WFC
- Muhazi WFC 2-0 Nyagatare WFC
- Indahangarwa WFC 3-0 Forever WFC





UMUSEKE.RW
