Niyo David yashimwe n’ikipe yamuhaye igeragezwa

Umukinnyi wo hagati, Niyo David, watijwe n’Intare FC muri Kiyovu Sports, yitwaye neza mu igeragezwa muri NK Veres Rivne ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikaba yifuza kumusinyisha.

Niyo ni umwe mu bakinnyi bato beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda, cyane ko yari mu bagenderwaho muri Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31.

Kwitwara neza kuri David w’imyaka 19, byamuhesheje amahirwe yo gutangira kubengukwa n’amakipe akomeye harimo n’ayo mu mahanga by’umwihariko i Burayi.

Ni muri urwo rwego yatumiwe na NK Veres Rivne iri muri Turikiya ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, kugira ngo ajye gukoreramo igeragezwa rizageza tariki ya 11 Gashyantare 2026.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, yavuze ko yagowe n’ibyo kurya ndetse n’ururimi ariko imyitozo ari kuyikora neza bimuha icyizere cyo kuzakomeza kuyikinira.

Mbere y’uko igeragezwa rirangira, uyu mukinnyi yashimwe na NK Veres Rivne, isaba kumuhabwa.

NK Veres Rivne yavuze ko “Ikipe yacu irifuza gusinyisha amasezerano uyu mukinnyi, ikamuha amahirwe yo kugaragaza ibyo ashoboye i Burayi.”

Niyo ushobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Kiyovu Sports muri Mutarama 2025, ubwo iyi kipe yatiraga abakinnyi batanu mu ikipe y’Intare FC.

Ari mu bafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa nyuma yari iriho, batuma itamanuka ndetse ubu iri mu makipe yo mu Rwanda ari kwitwra neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Muri uyu mwaka yatsinze ibitego bitatu, atanga n’imipira ine ivamo ibindi. Ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ku nshuro ya mbere.

Niyo David yishimiwe na NK Veres Rivne yo muri Ukraine
Ni umusore wagiye afasha Kiyovu Sports mu bihe bitendukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *