Mu gihe amakipe yitegura kugaruka mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru, amakipe ayikina akomeje kwiyubaka yongera imbaraga aho yari afite nke mu mikino ibanza.
Mu mpera z’icyumweru gitaha, ni bwo hazatangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona. Mbere y’uko itangira, amakipe akomeje kwiyubaka ashyira imbaraga ku myanya itandukanye.
Amakipe amaze kongeramo abakinnyi n’abatoza:
Rayon Sports iherutse gusinyisha abakinnyi batandatu, yanongeyemo Mugisha Didier ukina mu busatirizi nyuma y’uko uyu mukinnyi yari atandukanye na Police FC. Murera kandi yatandukanye na Adama Bagayoko wagiye muri AS Kigali.
Abandi batandukanye n’iyi kipe, barimo Serumogo Ally wagiye gukina Shampiyona ya Sudani y’Epfo, Pavelh Ndzila na Niyonzima Olivier Seifu.
Police FC iri mu zihataniye igikombe cya Shampiyona uyu mwaka, yinjije abarimo Udahemuka Jean de Dieu ukina ibumoso mu bwugarizi, Rudasingwa Prince ukina mu busatirizi, Isaac Ezeh ukina mu bwugarizi na Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ ukina hagati mu kibuga.
Iyi kipe yamaze gutandukana n’abarimo Muhozi Fred wagiye muri AS Muhanga na Eric Ssenjobe.
Kiyovu Sports yo yarabanje itandukana na Amissi Cédric wari ufite amasezerano y’umwaka umwe, maze yongeramo Harerimana Abdulaziz ‘Rivaldo’ wari utandukanye na Rayon Sports.
Amakuru avuga ko Urucaca rutarava ku isoko ry’igura n’igurisha kuko ubu rwamaze kugura umunya-Cameroun ukina nka rutahizamu, Steve Francklin Mayo Hiol.
AS Kigali yo imaze kongeramo abakinnyi batatu barimo Gédeon Bendeka wigeze gukinira Etincelles FC, Sunday Inemesit wavuye muri Musanze FC na Adama Bagayoko uherutse gutandukana na Rayon Sports.
AS Muhanga yo imaze kongeyemo Muhozi Fred wavuye muri Police FC. Gusa iyi kipe biravugwa ko na yo itarava ku isoko, cyane ko iri mu zishobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Rutsiro FC iri mu myanya mibi, kugeza ubu imaze kongeyemo umunyezamu ukomoka muri RDC, Mutuabo Manala Joseph.
Amagaju FC ifite akazi kenshi mu mikino yo kwishyura, yagaruye Destin Malanda nk’intizanyo iyi kipe yatijwe na Mukura VS yamuguze imukuye muri iyi kipe yo mu Bufundu.
Yongeyemo kandi, Kalala Christian ukomoka muri RDC, ukina hagati mu kibuga na rutahizamu, Koué Bi Jean Junior ukomoka muri Côte d’Ivoire. Iyi kipe yanatangaje Imurora Japhet nk’umutoza wungirije unashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe [Team manager].
Gicumbi FC imaze kongeramo abarimo Osomba Omadjondo Olivier ukina hagati mu kibuga. Uyu musore yakiniraga AS Vita Club yo muri RDC.
Ikipe kugeza ubu zitarongeramo abakinnyi, zirimo Marines FC, APR FC na Etincelles FC.














UMUSEKE.RW
