Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje Uwumukiza Obed wakiniraga Mukura VS nk’umukinnyi mushya wa yo.
Mbere y’uko itangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona, Murera ikomeje kuzuza imyanya itarimo abakinnyi no kongera imbaraga mu yindi irimo nke.
Nyuma yo gutandukana na Serumogo Ally wagiye gukina muri El-Merriekh FC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo, Rayon Sports yahise izana Uwumukiza Obed wakiniraga Mukura VS mu bwugarizi ku ruhande rw’iburyo.
Obed uvuka mu Karere ka Nyanza, yahise ahabwa nimero kabiri yambarwaga na Serumogo yasimbuye.
Uyu musore aje yiyongera ku bandi bakinnyi baherutse kwinjira muri Gikundiro, barimo abanyamahanga batanu n’Abanyarwanda babiri barimo Kwizera Olivier na Mugisha Didier watijwe avuye muri Police FC.
Uwumukiza uri mu bato beza bakina kuri uyu mwanya, ndetse mu mwaka ushize yahamagawe mu kipe y’Igihugu, Amavubi yiteguraga imikuno ya Nigeria na Lésotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.



UMUSEKE.RW