Amajyepfo: Bamwe mu baturage bivuza nta bwisungane mu kwivuza bafite, babereyemo Ibitaro bya Kabgayi ndetse n’ibya Remera Rukoma umwenda w’asaga miliyoni 200Frw.
Uyu mwenda bamwe mu baturage babereyemo Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, ndetse n’ibya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, uturuka ku birarane by’imyaka itandukanye kuko bagiye bambura ibyo Bitaro guhera mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka ushize wa 2025.
Uyu mwenda kandi wagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta.
Bamwe mu Bayobozi b’ibi Bitaro byambuwe amafaranga n’abaturage bavuga ko bagerageje kwishyuza ariko bifata ubusa.
Bakavuga ko abenshi bazanwaga mu Bitaro bakoze impanuka cyangwa barembye, Ibitaro bikabaha serivisi bakoroherwa bagataha bijeje Ibitaro ko bazagaruka kwishyura.
Bakavuga ko hari n’abazaga kwivuza badafite ibyangombwa bibaranga haba indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa umuturage ashobora kwerekana.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera Rukoma, Dr. Jaribu Thèogene yabwiye UMUSEKE ko bahaye urutonde Inzego z’Ibanze rugaragaza amazina n’umwenda wa buri muturage bategereza ko bishyurwa baraheba.
Ati: ”Nubwo twabahaye intonde z’abatubereyemo umwenda hari icyizere gikeya cyo kutwishyura kubera ko hashize igihe.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste ntacyo yashubije kuko yatubwiye ko hari inama arimo.
Mu Kiganiro n’Abanyamakuru giheruka kuba, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cya bamwe mu baturage bafitiye umwenda Ibitaro bakizi.
Ati: ”Nta ngano y’umwenda wose abaturage bafitiye Ibitaro bitandukanye by’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo dufite, gusa tuzi ko uyu mwenda uhari.”
Kayitesi avuga ko bafashe ingamba zo gushishikariza abaturage kwishyura mitiweli ku gihe, ku buryo abo bigaragara ko batishoboye bazajya bishyurirwa hakoreshejwe Ingengo y’Imali buri Karere kashyizeho yo gufasha abatishoboye.
Cyakora kopi ya raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta UMUSEKE ufite yerekana ko abambuye Ibitaro bya Remera Rukoma ari bo benshi kuko bihariye miliyoni zirenga 100 y’amafaranga y’u Rwanda.
UMUSEKE ntabwo wahawe umwenda wose abaturage banze kwishyura Ibitaro byo mu tundi Turere 6 dusigaye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.