Ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge byariyongereye

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanutse, ariko ibiterwa n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge byiyongereyeho, biva kuri 1,6% bikagera kuri 2,4%.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore ku miterere y’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuzima bwo mu mutwe, ndetse na serivisi z’ubuvuzi zihabwa abahuye n’ibi bibazo.

Dr. Butera yagaragaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize, aho byavuye kuri 20,5% mu 2018, bigera kuri 18,6% mu 2025.

Yavuze ko nubwo bagikomeje kwegeranya imibare, imibare y’ibanze bamaze kubona ari uko ibibazo byo mu mutwe byavuye kuri 20,5%.

Ati “Impamvu zigaragazwa nk’igabanyuka ryazo ni imbaraga tugenda dushyira muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.Ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababakomokaho na gahunda zo gutanga ubufasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri, bigaragara ko zagiye zitanga umusaruro nubwo hari byinshi byo gukora ariko urabona ko twageze kuri 18,6%.”

Ibibazo byo mu mutwe biterwa n’agahinda gakabije biri mu byiganje aho byavuye kuri kuri 11,9% bigera kuri 9,1%.

Ibiterwa n’ihugungabana byavuye kuri 8% bigera kuri 3.

Ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge byariyongereye, biva kuri 1,6% bikagera kuri 2,4%.

Abafite uburwayi bw’igicuri bangana na 3,0%, abafite uburwayi bwa Bipolar disorder burangwa no guhindagurika kw’amarangamutima bangana na 0,4%, abafite ibitekerezo byo biganisha ku kwiyahura ni 0,9%, indwara z’ububata bwo gukoresha ikintu runaka ni 0,8%, agahinda gakabije ni 9,1%, ihungabana ni 3,3% n’izindi ndwara.

Igice kinini cy’Abanyarwanda gifite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange ni abantu bakuru bafite imyaka iri hagati ya 46 na 55 kuko bagize kimwe cya kane cy’abafite ibibazo byo mu mutwe bingana na 25%, abafite imyaka 36-45 bangana na 24%, abari hagati y’imyaka 56 na 65 bangana na 23,6%.

Urubyiruko abafite imyaka iri hagati ya 26-35 bagize 18,2%, abafite imyaka iri hagati ya 19-25 bangana na 13,7% mu gihe abafite imyaka iri hagati 14-18 bagaragaweho n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bangana na 8,7%.

Dr. Butera yavuze ko mu Rwanda impamvu zitera ubwiyongere bw’indwara n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe zikubiye mu bintu bitatu birimo; agahinda gakabije bitewe n’amateka y’igihugu, ihungabana rya hato na hato, ndetse n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *