Abahinga mu bishanga barasabwa gucika ku kwituma ku gasozi

Abahinga mu bishanga barasabwa kwigengesera, bakirinda kwituma ku gasozi no gukoresha umwanda wo mu musarane nk’ifumbire, kuko bishobora kubanduza indwara ya bilariziyoze.

Babisabwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Mutarama 2026, ubwo mu Karere ka Gatsibo haberaga ubukangurambaga bugamije kwirinda indwara zititaweho, harimo na bilariziyoze.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwavuze ko indwara ya bilariziyoze iboneka mu bishanga kandi igira ingaruka ku buzima bw’umuntu, busaba abantu kwigengesera.

Bwavuze ko iyi bilariziyoze ikwirakwira binyuze mu kwituma ku gasozi no gukoresha umwanda wo mu musarane mu buhinzi nk’ifumbire yo mu bwiherero.

Hitiyaremye Nathan, umukozi muri RBC, avuga ko abahinzi bo mu bishanga bandura kenshi indwara ya bilariziyoze, kuko yororokera mu mazi yiganjemo ayo mu bishanga.

Yatangaje ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Rwanda NGOs Forum, bahugura abahinzi uko bakwiriye kwitwara kugira ngo birinde indwara ya bilariziyoze.

Ati: “Tugakangurira buri muturage ukandagiza ikirenge mu gishanga gufata ikinini buri mwaka kugira ngo yirinde.”

Zaninka Claudette wo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo yabwiye UMUSEKE ko, nk’umuhinzi wo mu gishanga, adasiba kujya kwa muganga kubera inzoka n’ubwo bahabwa ibinini.

Ati: “Ntiwajya mu cyondo ngo uhingane bote, nta bwirinzi tubona; usanga umuntu ahora apfuruta ku mubiri, ajya mu bwiherero cyane, mbese maze kujya kwa muganga inshuro nka zirindwi bansangamo inzoka.”

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri koperative COPRORIZ Ntende, Ndorayabo Wilson avuga ko mu gishanga cyose cya Rugarama gikoreshwa n’iyi koperative hubatswe ubwiherero 128 kuri hegitari zisaga 900.

Avuga ko kuva batangira gushyira mu bikorwa izi ngamba, bageze ku gipimo cya 70% byo kwirinda Bilaliziyoze nubwo hakiri urugendo rwo kuyitsinda burundu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gatsibo, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko bakomeje kwigisha abaturage uko iyi ndwara yandura n’uko yirindwa.

Yavuze ko bakangurira abahinzi kwirinda kwituma ku gasozi, aho mu nkengero z’ibishanga hubatswe ubwiherero, kugira ngo hirindwe gukwirakwiza iyi ndwara.

Ati: “Tubakangurira kandi kugira isuku ku mubiri, aho batuye, aho bagenda, ndetse no ku bw’iherero kugira ngo bube bufite isuku ihagije.”

Sekanyange yasabye abaturage muri rusange kudatezuka ku muco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyane cyane bavuye ku musarane cyangwa mu mirimo yindi.

Ku rwego rw’Isi, indwara ya bilariziyoze ihitana abantu bagera ku bihumbi 200 buri mwaka, naho muri Afurika ikaba iya kabiri ihitana abantu benshi nyuma ya malaria.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri koperative COPRORIZ Ntende
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gatsibo, Sekanyange Jean Leonard
Abahinga mu bishanga basabwe kwigengesera
Mu gishanga cya Rugaramo hubatswe ubwiherero bwinshi mu rwego rwo kwirinda indwara

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Gatsibo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *