Biziyaremye Vedaste wayoboraga ikipe ya Espoir FC yahoze mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ubu ikaba iri mu cyakabiri, yatangaje ko yeguye.
Ibaruwa yanditse ivuga ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi bw’amavi.
Yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko ntagishoboye izi nshingano zo kungira Umuyobozi Mukuru wa Espoir FC ku mpamvu z’uburwayi bwange bw’amavi.”
Biziyaremye avuga ko akeneye igihe gihagije cyo kureba uko ubuzima bwe buhagaze, ndetse ko yasabwe kujya abonana na muganga buri kwezi.
Yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe n’abazayisigarana ko azakomeza gutanga inama n’izindi nkunga bazamukeneraho.

UMUSEKE.RW