Iran yafunze ikirere cyayo ku ndege nto na drones

Iran yafunze ikirere cyayo ku ndege nto zigendera ku butumburuke bwo hasi, no ku ndege zidakoresha abapilote zizwi nka drones.

Ubutumwa buzwo nka NOTAM buburira abakoresha ikirere buvuga ko Iran yafunze ikirere kuri izo ndege za Drones n’iz’abantu ku giti cyabo (Private Aircraft) mu gihe cy’amaze atatu.

Bivuze ko nubwo sosiyete z’indege zikomeza kwirinda ikirere cya Iran kubera kwirinda, icyo kirere kigifunguye ku ndege nini z’ubucuruzi.

Abakurikirana ibibera muri Perse bemeza ko igitero cya America na Israel kuri Iran cyaba cyegereje, bitewe n’uburyo indege za America zabaye nyinshi muri kariya karere, ndetse America yoherejeyo ubwato bunini bw’intambara.

Iran ivuga ko yiteguye kurusha mbere, ko igihe America yayishotora izarasa kuri Israel, ku bwato bwa America, n’ahandi ifite inyungu.

Umuyobozi w’urwego rwo hejuru mu ngabo za America CENTCOM, Admiral Brad Cooper, mu mpera z’iki cyumweru yasuye Israel abonana n’abayobozi bo hejuru mu ngabo z’icyo gihugu harimo Umugaba mukuru w’ingabo, Lt.Gen Eyal Zamir.

Igisirikare cya Israel kivuga ko urwo ruzinduko rugamije kwerekana ubufatanye buhari hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, n’ubushake bwo kubukomeza.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *