Umugore yasanzwe mu gikoni yapfuye – harakekwa umugabo we

Rusizi: Abaturage basanze umurambo w’umubyeyi mu gikoni cye, bigakekwa ko yishwe n’umugabo we bari bafitanye amakimbirane.

Ibi byago byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 rishyira tariki 25 Mutarama, 2026 mu mudugudu wa Muhora, akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu.

Umugore witwa Nyirandayisenga Chantal uri mu kigero k’imyaka 24 y’amavuko, ni we wasanzwe mu gikoni yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwe twayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, avuga ko byamenyekanye mu gitondo.

Saa tatu za mugitondo nibwo byamenyekanye. Ati “Umudamu bikekwa ko ari umugabo we wamwishe yaburiwe irengero.”

Sindayiheba Jean de Dieu, umugabo wa nyakwigendera ni we ukekwaho urupfu rw’uyu mugore we.

Abatabaye basanze abana yari yabakingiranye mu nzu, umukuru muri bo ufite imyaka irindwi aca mu idirishya atanga amakuru ko se na nyina baraye barwana.

Habimana Emmanuel, Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubanye nabi, asaba abaturage kujya batangira ku gihe ingo zibanye mu makimbirane.

Ati “Tuributsa abaturage ko bajya bagaragariza ubuyobozi ingo zibanye mu makimbirane yavamo urupfu.”

Inzego z’umutekano n’izurwego rw’Igihugu rishinzwe iprereza (RIB) zahageze zatangiye iperereza.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *