Munyakazi Sadate uyobora Ihuriro ry’Abakora umwuga w’Ubwubatsi mu Rwanda [Association des Entrepreneurs de Bâtiments et Travaux Public, AEBTP], yatangaje ko abakora uyu mwuga bagomba kwaguka kugera ku gupiganira amasoko mpuzamahanga.
Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Mutarama 2026, habaye Inama yabereye Kigali Convention Center, yahuje abikorera mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda n’inzego za Leta zirimo iziri mu gice cy’ubwubatsi nka Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda [RSSB], Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Rwanda Revenue Authority n’izindi.
Ni inama yari nyunguranabitekerezo, yari igamije kuganira ku buryo habaho ubufatanye bwa Leta n’izi nzego z’abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda, kugira ngo zihuze imbaraga mu Iterambere ry’Igihugu.
Umushyitsi mukuru wari uyirimo, yari Ministiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, wavuze ko umusaruro mbumbe w’Igihugu, uturuka mu rwego rw’Ubwubatsi, uri ku rwego rwa 7%, kandi ibi bigaragaza ko iki gice ari inkingi ikomeye mu Iterambere ry’Igihugu.
Ati: “Imibare dufite ni uko 7% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, waturutse mu rwego rw’ubwubatsi. Urumva ko ari uruhare runini. Bityo ni ngombwa kongeramo imbaraga. Tugomba kongera imikoranire hagati ya Leta n’abikorera, cyane cyane abari mu rwego rw’ubwubatsi, tukarushaho kunoza ibyo dukora, ndetse tukanavanaho imbogamizi ziri cyangwa zaboneka kuri buri ruhande.”
Ubwo yagarukaga ku rwego ayobora, Munyakazi Sadate, yavuze ko umwubatsi naba umukire, n’Igihugu kizaba igikire kuko ubwubatsi ari kimwe mu bizamura ubukungu bwa cyo.
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be babarizwa muri iki gice, biyemeje kwaguka kugera ubwo bazajya bajya gupiganira amasoko ku rwego mpuzamahanga kandi hamwe n’ubufatanye n’inzego za Leta, bazabigeraho.
Ati “Abanyamuryango bacu tubashishikariza gukora umwuga unoze ariko by’umwihariko dutekereza ku Gihugu cyacu. Tugomba gukora umwuga unoze kandi wihuse ariko tukagira n’uko guhangana ku masoko mpuzamahanga. Nta bwo tugomba gukomeza turi hano mu Gihugu gusa.”
Munyakazi yakomeje avuga ko kimwe mu bidindiza akazi k’ubwubatsi, ari uko hari abahabwa amasoko yo kubaka inzu runaka cyangwa ibindi ariko ntibabashe kugera aho bikorerwa, bityo hakaba hakangirika byinshi.
Ihuriro ry’abakora umwuga w’ubwubatsi mu nzego z’abikorera mu Rwanda, ryashinzwe mu 1997.
Mu minsi ishize, haherutse gusohoka amabwiriza ya Minisitiri w’ibikorwaremezo ategeka Sosiyete zose zikora imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda kwiyandikisha nk’amashyirahamwe kugira ngo hanozwe imikorere.











UMUSEKE.RW