Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zavuye burundu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ku mpamvu zirimo kuba uwo Muryango udakorera mu mucyo, gukorera mu kwaha kwa bimwe mu bihugu ndetse n’uburyo witwaye mu bihe bya COVID19.
Ni ibikubiye mu Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwita ku buzima ndetse n’Ubunyamabanga bw’Ububanyi n’Amahanga ku wa 22 Mutarama 2026.
Muri iri tangazo basobanura ko kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bishingiye ku isezerano rya Perezida Trump ubwo yinjiraga mu Biro ku munsi we wa mbere.
Bati ” Ni igikorwa gishingiye ku ntege nke za WHO mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 no guha ishingiro uburyo izo ntege nke zagize ingaruka mbi ku Banyamerika. Isezerano ni isezerano.”
Amerika yavuze ko nubwo iri mu bashinze Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ko uyu Muryango wagiye ujya mu mujyo nk’uw’iyindi yose igamije guhombya no kubangamira inyungu za Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iti ” Mu gukora ibyo, WHO yagiye yanga gutangira amakuru ya nyayo ku gihe, ibyari gutabara ubuzima bw’Abanyamerika.”
Ikomeza igira iti “Kuva aka kanya, amafaranga n’abakozi bya Amerika mu bikorwa bya WHO birahagaze.
Amakuru avuga ko i Geneva mu Busuwisi ku cyicaro cya WHO, ibendera rya Amerika ryamanuwe mu madendera y’ibihugu binyamuryango.
Kuva muri WHO/OMS kwa Amerika birasigira icyuho gikomeye uyu muryango dore ko ingengo y’imari ukoresha mu bikorwa byabo, 18% itangwa na Amerika hakiyongeraho ubujyanama, ibikoresho n’abakozi mu kuzuza inshingano byose byatangwaga na Amerika.
Perezida Trump uri mu mwaka we wa mbere agarutse ku butegetsi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yarahiye ko azakura iki Gihugu mu miryango myinshi mpuzamahanga ashinja kubanyuzuza.
Mu ntangiriro za 2026, iki Gihugu cyavuye mu miryango 66.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW